• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026, rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa
Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre (KCC).

Ku ruhande rwa FRVB yari hahagarariwe na Perezida wayo Raphaël Ngarambe, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Madamu Bouchra Hajij.

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, hamwe n’abahagarariye amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa, arimo APR VC, Police VC na Kepler VC.

Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe 24 yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byitezwe ko iri rushanwa rizatanga n’itike ku makipe azabona amahirwe yo kwitabira Igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Championship).

Perezida wa FRVB, Raphaël Ngarambe, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano yo kwakira irushanwa rikomeye nk’iri mu Rwanda, anagaragaza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku mukino wa Volleyball muri rusange.

Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, agaragaza ko igihugu kimaze kwigaragaza mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku bayitabira.

Yagize ati: “U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.”

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no guteza imbere impano z’urubyiruko.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira iri rushanwa, avuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

Yagize ati: “Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nk’abazakira, tuzereka abazitabira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye kandi rufite aho abakinnyi bashobora kugaragariza impano zabo.”

Mbere y’isinywa ry’aya masezerano, hanamuritswe ikirango cy’iri rushanwa rizabera i Kigali.

Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanywe na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kane.

Amateka agaragaza ko mu 2022, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa, ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3–1 mu mukino wabereye i Kelibia muri Tunisia.

Iri rushanwa rya 2026 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, rikazahuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko rizaba ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

2026-03-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Ubwanditsi 23 Jan 2018
BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jan 2021
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa
INKURU ZAKUNZWE CYANE

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

Ubwanditsi 16 Apr 2018
AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025
Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi
Mu Rwanda

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa abandi bariruka, basiga imifuka y’urumogi

Ubwanditsi 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru