• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Ubwanditsi 14 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

“Ntawicwa n’ikimujyamo, yicwa n’ikimuvamo”.

Iyi ni imvugo abahanga mu iyigamuntu bakunze gukoresha, bashaka kugaragaza ko kenshi umuntu ari nyirabayazana w’akaga kamubaho.

Iyi mvugo rero yaba nziza ku bantu nka Ingabire Victoire birirwa bahumanya umwuka nabo ubwabo bahumeka, batazi ko ubwo buvunderi baroha muri rubanda nabo ubwabo buzabagiraho ingaruka.

Ese ubugambanyi bwabo butegura impagarara mu Rwanda, Ingabire na bagenzi be bizeye bate ko bo zabasiga, ko mu ntambara bifuza isasu ridatoranya?

Ntawe utazi ko Ingabire Victoire yahamwe n’ibyaha byinshi, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Ubutabera bwarabimuhaniye, bushingiye ku bimenyetso simusiga, birimo n’ibyatanzwe n’abo bamugize igitangaza, ” impirimbanyi ya demokarasi”.

Mu budasa u Rwanda rwihariye, bwo kwirengagiza rimwe ba rimwe ibyaha ndetse biremereye, kugirango buri wese abone amahirwe yo kwikosora no kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Perezida wa Repubulika yababariye Ingabire Victoire, asohoka muri gereza atarangije igihano.

Umunyarwanda yagize ati:” Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira”. Nguko uko umunyabyaha Ingabire Victoire yahawe imbabazi, aho kuzirikana iyo neza, agahitamo kwirirwa atuka uwamuvanye ku ngoyi, ndetse akarushaho gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi nka FDLR, no kwijandika mu bikorwa byose bigamije kwangiza isura y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ngiyo inyiturano y’umutima mutindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu, umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yagarutse ku myitwarire y’abarimo Ingabire Victoire, asaba Abanyarwanda kutarangazwa n’amateshwa y’abo bagizi ba nabi. Yagize ati:” Amaherezo ya Ingabire ntazaba meza. Abantu nka Ingabire, ba Onana baba mu Bufaransa n’ahandi, urabihorera ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka.. urabareka bagapfa urwo bapfuye, naho imigambi yabo n’ababashyigikiye nta na kimwe izatwara u Rwanda”.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

2024-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubwanditsi 04 Dec 2016
Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Ubwanditsi 23 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC
POLITIKI

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Akabaye icwende ntikoga…
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga…

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein
IMIKINO

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Ubwanditsi 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru