• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Ubwanditsi 02 Jan 2016 IMIKINO

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje ko ikipe izatwara igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016 izahembwa miliyoni 560 FRW n’igikombe.

-1596.jpg
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Mohamed Thabet ushinzwe itangazamakuru muri CAF avuga ko ikipe izatwara igikombe cya CHAN kizaba gikinwa ku nshuro ya kane izahabwa igikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihembo nicyo cyahawe Libya mu 2014 muri Afurika y’Epfo batsinze Ghana penaliti 4-3 nyuma yo kuganya 0-0.

Igihugu kizatsindirwa ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 7 Gashyantare 2016 saa kumi n’ebyiri n’igice kuri stade Amahoro kizatahana ibihumbi 400$ (asaga miliyoni 300 FRW).

Amakipe abiri azaba yasezerewe muri ½ cy’irangiza, azahatanira umwanya wa gatatu azahembwa ibihumbi 250$ buri imwe (miliyoni 186 FRW).

Amakipe ane azasezererwa muri ¼ cy’irangiza buri imwe izabona ibihumbi 175$ (miliyoni 130 FRW) mu gihe amakipe ya gatatu mu itsinda buri imwe izajya ibona ibihumbi 125$ (miliyoni 93 FRW) naho iya kane [iya nyuma mu itsinda] itahane ibihumbi 100$ (miliyoni 74 FRW).

CAF ivuga ko ibihembo amakipe azegukana muri CHAN bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi 250$ ahwanye na miliyari ebyiri miliyoni 430 n’ibihumbi 744 FRW.

Ibi bihembo by’amakipe azakina CHAN bije bisanga ibiciro byo kureba iyi mikino byashyizwe ku mafaranga 500 FRW ahasanzwe mu mastade ane azakira iri rushanwa; stade Amahoro na Nyamirambo i Kigali, Umuganda i Rubavu na Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Umukino ufungura iri rushanwa uzabera kuri stade Amahoro tariki ya 16 Mutarama 2016 uhuze u Rwanda na Cote d’Ivoire saa cyenda ukurikirwe n’uwa Gabon na Maroc saa kumi n’ebyiri, imikino yombi yo mu itsinda A.

M.Fils

2016-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa

Ubwanditsi 15 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nibarize Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

Nibarize Ingabire Victoire

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo
Amakuru

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ubwanditsi 19 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru