• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira ibihugu 16 mu mukino w’intoki wa Volleyball mu irushanwa Nyafurika rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri kugeza kuya 16 Nzeri 2021, ni irushanwa rigomba kubera mu nyubako ya Kigali Arena izakira n’abafana bazareba iyi mikino.

Nkuko bigaragara ndetse byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB ifatanyije na CAVB bemeje ko usibye u Rwanda ruzakira iri rushanwa ry’abagabo rigomba gutangira kuri iki cyumweru aho amakipe biteganyijwe ko aribwo azahagera, bucyeye bwaho ku wa mbere akaba aribwo hazaba inama itegura iri rushanwa ndetse ari nabwo amakipe azamenya uko azahura.

Biteganyijwe ko irushanwa nyirizina ruzatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021.

Kugeza ubu ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tunisia, Tanzania, Niger, Burikin Faso, Burundi, Cameron, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Guine, Kenya, Mali, Morocco, Nigeria, Rwanda, South Sudan ndetse na Uganda.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ku ruhande rw’u Rwanda ruzakira iri rushanwa rwakininnye imikino ibiri ya gicuti ntirwabasha gutsinda umukino n’umwe, yakinnye na Morocco ndetse na Cameroon.

Kugeza ubu mu bihugu 15 bizaturuka hanze, mu Rwanda hamaze kugera ibihugu bitatu aribyo Morroc, Cameroun na Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa biteganyijwe ko abafana bashaka kwitabira iyi mikino bemerewe kwinjira mu gihe cyose berekanye ko bikingije COVID-19 ndetse kandi banipimishije iki cyorezo bakagaragaza ibisubizo byabo ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite.

Baboneyeho kandi gutangaza ko ibiciro byo kwinjira muri Kigali Arena ari ibihumbi birindwi , ibihumbi Icumi ndetse na Cumi na bitanu, gusa muri iyo tike hakazaba harimo no kwipimisha Koronavirusi.

2021-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

RUSHYASHYA 28 Sep 2026
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Ubwanditsi 10 Nov 2021
Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Ubwanditsi 24 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange
Mu Rwanda

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru