• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Ubwanditsi 22 Jun 2017 SHOWBIZ

Zari uri mu bagore bazwi cyane mu bijyanye n’imyadagaduro mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yajyanywe mu bitaro abisikana n’umubyeyi we wari wafashwe n’indwara y’umutima.

Zari Hassan ni umwe mu bagore b’abaherwe mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ariko aza kubihagarika. Kumenyekana kwe byaturutse ku gushakana n’umuherwe Ivan Ssemwanga nyuma akamuta akajya kubana n’umuhanzi Diamond.

Ibibazo by’uburwayi mu bafite aho bahurira n’uyu mugore, byatangiriye ku wahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, warwariye muri Afurika y’Epfo akaza no kwitaba Imana, hakurikiraho nyina wa Zari wajyanywe mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishize akomerewe ngo akurikiranwe n’abaganga kubera indwara y’umutima.

Umuvandimwe wa Zari witwa Ashutalal wari watangaje amakuru y’uburwayi bw’umubyeyi wabo, yongeye kwandika kuri Instagram ahamya ko yakuwe mu bitaro kuri ubu akaba ari kuruhukira mu rugo.

Yagize ati “Mwarakoze mwese ku bw’amasengesho. Mama yavuye mu bitaro, aracyafite intege nke gusa ari kuzanzamuka neza. Imana ni nziza.”

Nyuma y’aho umubyeyi wa Zari ajyanywe mu bitaro ku bw’indwara y’umutima akaza gukurwamo, Diamond yahishuye ko uyu mugore we na we babisikanye amwifuriza kurwara ubukira nubwo atigeze atangaza indwara yamufashe.

Diamond yashyize ifoto ya Zari kuri Snapchat aryamye ku gitanda cyo kwa muganaga, yandika amwifuriza kurwara ubukira akoroherwa.

-7043.jpg

Hashize iminsi zari adakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’aho bitangajwe ko arwaye

-7042.jpg

-7044.jpg

Diamond wifurije Zari koroherwa, mu minsi ishize bateye impaka ku mbuga nkoranyambaga umugabo agaragaza ko umugore ashobora kuba amuca inyuma undi arabinyomoza, hashize umwanya bombi barivuguruza bagaragaza ko nta mwuka mubi uri hagati yabo.

Aba bombi babanye badakoze ubukwe mu 2014, ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize uyu mugore atandukanye n’umuherwe Ivan Ssemwanga. Nubwo Diamond na Zari bamaranye imyaka itatu, urukundo rwabo rwatangiye benshi barukemanga ndetse hari n’ibitangazamakuru bitatinyaga kwatura ko ‘ibyabo bitazaramba’.

2017-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2017
AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 13 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru