• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo kuwutakaza ugafatwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, APR FC iwufashe nyuma yo gutsinda Bugesera 1-0.

Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, ubera mu karere ka Bugesera guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, APR FC yagiye gukina uyu mukino ibizi ko nitsinda uyu mukino iri bufate umwanya wa mbere dore Kiyovu SC yayirushaga amanota abiri yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 2-0.

Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati wa APR FC, Mugisha Bonheur ubwo hari ku munota wa 93 w’umukino ubwo hari hongereweho iminota 4 amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe y’ingabo z’igihugu yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma y’iminsi 23 ya shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa kuko kugeza ubu ifite amanota 51 mu gihe Kiyovu SC yo ifite amanota 50 ikaba ku mwanya wa kabiri.

Iyi kipe ya APR FC yatakaje umwanya wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2022 ubwo yanganyaga na Mukura VS igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wari wabereye mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo.

Usibye uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, ku ruhande rwa As Kigali ni ibitego byatsinzwe na Michael Sarpong ndetse na Shabalala Hussein naho Muteebi Rachid akaba ariwe watsindiye Etincelles ibitego byombi.

Uko imikino y’umunsi wa 23 yagenze muri rusange:

Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United 2-0 Kiyovu SC
Rutsiro FC 1-0 Etoile de l’Est
Mukura VS 1-2 Espoir FC
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports
Marines FC 2-1 Gicumbi FC
Bugesera FC 0-1 APR FC
AS Kigali 2-2 Etincelles FC

2022-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu

TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2017
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu
HIRYA NO HINO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu

Ubwanditsi 05 May 2017
Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba
Mu Mahanga

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0
Amakuru

Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Ubwanditsi 03 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru