• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yo kuwutakaza ugafatwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, APR FC iwufashe nyuma yo gutsinda Bugesera 1-0.

Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, ubera mu karere ka Bugesera guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, APR FC yagiye gukina uyu mukino ibizi ko nitsinda uyu mukino iri bufate umwanya wa mbere dore Kiyovu SC yayirushaga amanota abiri yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 2-0.

Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati wa APR FC, Mugisha Bonheur ubwo hari ku munota wa 93 w’umukino ubwo hari hongereweho iminota 4 amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe y’ingabo z’igihugu yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma y’iminsi 23 ya shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa kuko kugeza ubu ifite amanota 51 mu gihe Kiyovu SC yo ifite amanota 50 ikaba ku mwanya wa kabiri.

Iyi kipe ya APR FC yatakaje umwanya wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2022 ubwo yanganyaga na Mukura VS igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wari wabereye mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo.

Usibye uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, ku ruhande rwa As Kigali ni ibitego byatsinzwe na Michael Sarpong ndetse na Shabalala Hussein naho Muteebi Rachid akaba ariwe watsindiye Etincelles ibitego byombi.

Uko imikino y’umunsi wa 23 yagenze muri rusange:

Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United 2-0 Kiyovu SC
Rutsiro FC 1-0 Etoile de l’Est
Mukura VS 1-2 Espoir FC
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports
Marines FC 2-1 Gicumbi FC
Bugesera FC 0-1 APR FC
AS Kigali 2-2 Etincelles FC

2022-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Ubwanditsi 13 Dec 2021
Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Ubwanditsi 18 Mar 2023
Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura

Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura

Ubwanditsi 15 May 2017
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI
INKURU NYAMUKURU

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi
Mu Rwanda

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Ubwanditsi 09 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru