• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Ubwanditsi 07 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu kiganiro umukuru w’igihugu amaze kugirana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yasobanuye byinshi mu buzima bw’igihugu ndetse n’ingamba zafashe kugirango Abanyarwanda babashe kugaruka mu buzima busanzwe dore ko hari igice cy’ubuzima gisa naho cyahagaze kugirango hirindwe ikwirakwira rya covid 19  yugarije isi muri iyi minsi aho mu Rwanda imaze guhitana abasaga 18.

Mu kiganiro cyanyuze abagikurikiye ku mirongo yose ya RBA banyuzwe n’uburyo umunyamakuru w’umunyamwuga Barore yayoboye icyo kiganiro; Perezida wa Repubulika yatangiye avuga ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina avuga ko uwo mugabo yafashijwe kugirwa igitangaza ko ibyo ntacyo bimutwaye, ariko kumufasha guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ndetse no kumena amaraso y’Abanyarwanda byo agomba kubibazwa n’inkiko, yagize ati ”umuntu ashobora gukora icyiza bikamuha izina yanakora ibibi nabyo bikamuha izina muri Rusesabagina hakubiyemo byinshi”.

Abajijwe ku bivugwa ko uyu mugabo yaba yarafashwe bidakurikije amategeko yagisubije avuga ko byakurikije amategeko ndetse anavuga ko uwo mugabo bisa nkaho ariwe wizanye ibyo yavuze ko byakwitwa nko guhamagara “wrong number”, anavuga ko hari inzego zishinzwe guhiga abantu bashaka guhungabanya igihugu kandi hari n’abandi bafashwe aho bazahurizwa mu rukiko hakagaragazwa ibyaha bagiye bakora byo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Ku bijyanye na bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi umukuru w’igihugu yavuze ko nabo batekerezwaho ariko kubera icyorezo leta izagenda ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’abaturage mu kureba aho ibintu bigana kugirango ibikorwa bitarabasha gukomorerwa nabyo bikomorerwe maze ubuzima bw’igihugu bukomeze ku muvuduko bwariho mbere ya covid 19.

Ku bijyanye n’umubano n’ibihugu by’abaturanyi perezida Kagame yavuze ko umubano hagati y’u Burundi na Uganda hakirimo agatotsi, gusa hakaba hari gukorwa ibishoboka byose kugirango bisubire mu buryo cyane cyane ku Burundi bwo busa naho budashyiramo ubushake ahamya ko icyo u Rwanda rwifuza ari amahoro ko ndetse n’abaturanyi byakagenze gutyo, abajijwe ku nama bivugwa ko iri gutegurwa ko izabera I Goma umukuru w’igihugu yavuze ko icyo inama ziba zigamije ari ukureba ukuntu amahoro arambye yaboneka mu karere kandi ko n’u Rwanda aribyo rwifuza.

Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa kuri ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, Perezida Kagame yavuze ko, imyigaragambyo yabereye imbere ya ambasade y’u Rwanda muri Kinshasa iba ishungerewe na bamwe mu bantu bashaka ko umubano w’u Rwanda na Kongo Kinshasa uhora ari mubi mu nyungu zabo kugirango bikureho icyasha cy’ibyaha bagiye bakora birimo nko gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Kongo aho bagiye banakoresha bamwe mu biyita impuguke bagakora amaraporo menshi ashinja ubwicanyi u Rwanda, aha yagarutse kuri raporo yiswe mapping repport avuga ko iyi nta gaciro ayiha kuko idafite za gihamya ahubwo igamije guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ku bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ingirwa padiri yikuye ibishura ikayoboka politiki buhumyi, Nahimana Thomas bivuga ko Perezida Kagame yaba yaritabye Imana mu magambo yuje ubupfura Perezida Kagame yamuciriye umugani w’ikinyarwanda ugira uti “urucira mukaso rugatwara Nyoko”, bikwereka imitekerereze nkene y’uyu mupadiri, Perezida Kagame akaba yahise avuga ko uwo atamutaho umwanya dore ko ngo nawe ashobora kuzasogongera kuri urwo rupfu yifuriza abandi niba atanabica cyangwa se nawe akisanga mu Rwanda dore ko yanagiye yumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yunzemo ati uwo mugabo ashobora no kuza kuvuga “ko uyu mwavuganaga Atari njye ari undi dusa ko njye napfuye” , kuri iyi ngingo yavuze ko icyo yakwisabira urubyiruko ari ukujya ku mbuga nkoranyambaga ariko bagashishoza ibyo babonaho dore ko uko iterambere riza ari nako ibihuha byiyongera kurusha mbere.

Yanabajijwe kandi ku nkuru zimaze iminsi zivugwa kuri polisi y’igihugu yaba ikoresha imbaraga z’umurengera harimo iraswarya hato na hato rimaze iminsi rivugwa umukuru w’igihugu yasubije ko igipolisi cy’u Rwanda gifite indangagaciro kigenderaho ariko ibimaze iminsi bivugwa biri gukurikiranwa dore ko abapolisi baba bafite uburyo batojwe bwo gufata umuntu wakoze icyaha ku buryo hakwirindwa ikoreshwa ry’ingu z’umurengera birangira zivuyemo impfu yizeza abanyarwanda ko vuba aha babona impinduka.
Ku bibazo by’abanyereza umutungo wa Leta bakunze kwitwa ibifi binini yavuze uko byagenda kose bazagezwa imbere y’ubutabera kuko kunyereza umutungo wa leta bigira ingaruka nyinshi cyane cyane mu bihe nk’ibi by’icyorezo ku kuba yadohora yavuze ko na Covid itadohora kandi buri muntu wabigizemo uruhare azabibazwa maze imitungo y’Abanyarwanda ikajya ikoreshwa ibyo yagenewe aho kurigitira mu mifuka ya bamwe kandi ari inyungu rusange.

Muri iki kiganiro kandi abanyarwanda bahawe umwanya babaza ibibazo byabo, hari umubyeyi wo  mu murenge wa Nyabimata wiciwe umugabo mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FLN wahakoraga ibikorwa by’ubwicanyi, aho yasabye ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa bakwishyura indishyi z’akababaro maze umukuru w’igihugu amusezeranya ko azabona ubutabera ndetse ko na Leta izagerageza kumufasha mu bushobozi buhari, ikindi kibazo cyaje kibaza ku bijyanye n’amashuri aho umwe mu banyeshuri biga muri kaminuza yasabye umukuru gufasha abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma kuba bafashwa gusoza amasomo yabo, aha umukuru w’igihugu yamusubije ko biri mu nzira kandi biganirwaho mu nama y’abaminisitiri kugirango bizanozwe neza maze abanyeshuri babashe kuba bafashwa gusoza amasomo yabo ku gihe.

Ku bakunda imyidagaduro umukuru w’igihugu abajijwe icyo yabivugaho yasabye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko bakwihanganira impinduka z’igihe gito igihugu kikabanza guhangana n’icyorezo maze ubuzima bwazasubira mu mujyo muzima bakidagadura dore ko n’ibikorwa remezo byo kwidagadura byagiye byongerwa ndetse yanashimangiye ko bizanakomeza kwiyongera.
Ku kibazo cyo kuba umukuru w’igihugu ubu afite umwuzukuru yanahishuye ko ari umukobwa ubu umaze no kuba inkumi dore ko ari gukura neza cyane, umukuru w’igihugu yavuze ko amasaha yo kugera mu rugo iyo ataragera hari igihe ajya gusura umwuzukuru we akaba anezezwa no kugira umwuzukuru, ko nasoza inshingano ze azabona ibimuhuza nawe.

Barore yasoje asa nk’ukomoza ku bibazo by’umwiryane bivugwa mu ikipe y’umupira w’amaguru isanzwe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi ya Rayon Sports maze umukuru w’igihugu asoza avuga ko yabyumviseho avuga ko yahaye inshingano minisitiri ufite imikino mu nshingano ze kubikurikirana ndetse ko yabonaga biri mu murongo wo gukemuka.

2020-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Ubwanditsi 15 Dec 2023

Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026

RUSHYASHYA 03 Aug 2026
Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi
Mu Rwanda

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Ntacyo u Burundi buzungukira  mu gukomanyiriza u Rwanda
Mu Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru