• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2016 Mu Rwanda

Icyemezo cyafashwe na leta ya Petero Nkurunziza mu Burundi cyo guhagarika ubucuruzi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda kizababaza Abarundi kurusha uko cyakababaje Abanyarwanda.

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa Bujumbura vuba aha yafashe icyemezo cyo guca umubano ushingiye ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Atangaza icyemezo cya guverinoma Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore, yavuze yuko umuyobozi wese uzemera yuko hari ibicuruzwa bizava mu Burundi bijya mu Rwanda cyangwa biva mu Rwanda bijya mu Burundi azahura n’ibibazo bikomeye cyane !

Kuva icyo gihe cy’iryo tangazo rya Butore ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarahagaze uretse gusa mu buryo bwa magendu ikorwa n’abihanduzacumu ku mpande zombi, kandi n’iyo magendu igahitishwamo utuntu guke cy’ane tw’abantu baturiye umupaka !

Usesenguye ariko usanga ibyo bihano by’ubucuruzi bizababaza abaturage mu Burundi kurusha uko byababaza abahano mu Rwanda.

Nubwo Bujumbura yarahiye yuko itazemerera abaturage bayo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda, uko ibintu byigaragaza n’uko nta n’ibicuruzwa bifatika byavaga mu Burundi biza hano mu Rwanda.

Igicuruzwa gifatika cyavaga mu Burundi kiza hano mu Rwanda cyari amamesa ariko leta y’u Rwanda yaje kuyahagarika muri 2014 ngo kubera yuko atari yujuje ubuzirangenge. Ibindi bicuruzwa abaturage mu Burundi bazanaga hano mu Rwanda byari indagara, amacunga n’imiyembe. Uko bimeze n’uko u Rwanda rushobora kutabangamirwa no kutabona indagara, amacunga n’imiembe kuva mu Burundi. Rushobora kubikura ahandi cyangwa rukabireka kandi ntiruhungabane.

Kuva imvururu mu Burundi zatangira muri Mata umwaka ushize icyo gihugu kiri mu bukene bukomeye ku buryo nta bicuruzwa gifite imbere mu gihugu ngo kibe cyasagurira amahanga. Ibiramambu u Rwanda rwoherezaga mu Burundi ifu y’ibigori, iy’imyumbati, inkweto, imyenda, inyama n’indi bikomoka ku matungo nk’amata. Ibi bintu kandi Abarundi bari babikeneye cyane muri ibi bihe bari mu bihe bibi.

Leta ya Petero Nkurunziza yiyemeje kwanga u Rwanda n’ibirukorerwamo byose kabone n’aho byaba nta ngaruka mbi byagirira ubutegetsi mu Rwanda kimwe n’abarutuye. Mu kwezi gushize u Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’i bihugu yakorewe hano mu Rwanda, na n’ubu ubwo butegetsi bwanze kohereza ababuserukira mu mikino y’ingabo z’ibihugu bigize EAC ngo kubera yuko ikorerwa hano mu Rwanda !

Ibyo bihano rero leta y’u Burundi ikomeje gufatira u Rwanda birashekeje cyane. Ntuboneka mu bandi ngo urahana u Rwanda ? Abaturage barashonje ukababuza kwihahira ngo urahima u Rwanda ? Nyamara abo baturage mu Burundi nibasonza cyane ubutegetsi bwa Nkurunziza buzarushaho kujya mu bibazo biruta ibyo burimo ubu !

-3534.jpg

Abagenzi ibibazo by’umutekano muke mu Burundi byabakomye mu nkokora

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), yamaganye ibyakozwe na Leta y’u Burundi byo guhagarika ubuhahirane bw’iki gihugu n’u Rwanda, yemeza ko batangiye kubikoraho iperereza.

Daniel Fred Kidega yavuze ko bitumvikana uburyo hari abayobozi batumva impamvu hashyizweho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe nyamara wari umuryango ugamije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage.

Hagati aho na Leta y’u Rwanda yatangaje ko abategetsi b’u Burundi bashobora kuzagera aho bagasubiza ku byo bise “gusubiza umutima mpembero”, cyane ko ngo ubukungu bw’iki gihugu bushobora kuhahurira n’ibibazo bikomeye.

Ibi byose byagaragajwe ubwo umuyobozi wa EALA ukomoka muri Uganda, yakirwaga na Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burundi no muri Sudani y’Epfo, ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu muyobozi wa EALA yavuze ko amakuru y’uko u Burundi bwanze kureka abacuruzi babwo guhahirana n’ab’u Rwanda batangiye kuyakoraho ipererereza.

Yagize ati “Narabyumvise, twe nk’abagize EALA tugiye kubigenzura, dufite komite ishinzwe ubucuruzi muri aka karere, ubusanzwe abaturage bagomba kugenderana nta nkomyi, niyo mpamvu twashyizeho uyu muryango, ubu twatangiye iperereza kandi tuzatanga ibizavamo, ntabwo twagombye kubuza abaturage guhura ngo bakorane ubucuruzi.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza we yavuze ko ibikomeje gukorwa n’u Burundi ntacyo bimaze, gusa yemeza ko hari aho bigera igihugu kikaba cyakwirukanwa muri uyu muryango.

Yagize ati “Icyo twaganiriyeho ni uko guhagarika ubucuruzi n’urujya n’uruza binyuranyije n’amasezerano agenga EAC, ntabwo ari byiza, nta muntu wabishima, iyo bimeze gutya igihugu nk’u Rwanda dufite uko duhagaze ndetse dukemura ibibazo, icyo tuzi ni uko ntacyo bizahungabanya ku bukungu bw’u Rwanda, ariko burya iyo abantu bari no mu bibazo ubagira inama.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo abantu barwaza bakagira abandi inama kugira ngo wenda basubize agatima impembero, bumve ko ibyo bakora bidafite akamaro ku banyagihugu, abantu bicwa muri icyo gihugu ntabwo wavuga ngo ni byiza.”

Ku birebana n’uko u Burundi bwakwirukanwa muri uyu muryango, Bernard Makuza yunzemo ati “Iyo ukomeje kwica ibijyanye n’amasezerano y’ibihugu byashyizeho, hari aho bigera ibindi bihugu byagusezerera.”

Ibi birimo kuba nyuma y’aho tariki ya 30 Nyakanga 2016, Visi Perezida w’u Burundi Joseph Butore, yategetse Polisi n’ubuyobozi bw’iki gihugu, ko batagomba kuzongera kwemera ko hari ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda, avuga ko abazafatwa bazahura n’ibibazo bikomeye.

Mu butumwa Visi Perezida Butore yatanze yagize ati “Ntidushobora guha ibyo twejeje u Rwanda kuko ruturwanya.”

-3533.jpg

Nk’uko bigaragara ku mupaka uhuza u Rwanda n’uburundi ku kanyaru kuri ubu urujya n’uruza rwatangiye kugabanuka cyane ku banyarwanda bashaka kwinjira mu Burundi

Kayumba Casmiry

2016-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ubwanditsi 05 May 2018
Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru