• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya, ni uko hari abantu biganjemo abahoze ku butegetsi no mu guisirikari cya Yuvenali Habyarimana , barimo gukusanya imisanzu, banashukashuka impunzi z’Abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ngo  zijye mu mutwe w’inyeshyamba urota gutera u Rwanda, no guhirika Ubutegetsi buriho. Uwo mutwe mushya wamaze no guhabwa izina, witwa”Collectif des Forces pour le Changement du Rwanda, CFCR-Imvejuru.

Uwo mutwe w’ibyihebe uyobowe na Innocent  Sagahutu wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe, EX-FAR, akaza gukatirwa  n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu. Yaje gufungurwa mu w’2014 arangije igifungo cy’imyaka 15 ariko abura igihugu kimwakira, ahitamo kwibera inzererezi Arusha muri Tanzaniya.

Abandi twashoboye kumenya bari muri uwo mutwe w’abagizi ba nabi, ni Protais Zigiranyirazo uzwi cyane ku izina rya “Z (soma: Zedi)”, muramu wa Yuvenali Habyarimana akaba musaza wa Agatha Kanziga. Zigiranyirazo nawe yigeze gufungirwa Arusha, aza kurekurwa ku mpamvu zififitse.

Hari kandi Anastase Gasana wigeze no  kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho akorongera asebya u Rwanda. Ni umuntu wabaswe n’ingengabitekerezo ya giparmehutu, dore ko yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yamamaza amahame ya Hutu-Power.

Mu bari mu buyobozi bwa CFCR-Imvejuru kandi, twashoboye kumenya kandi uwitwa Hakizimana Emmanuel wigeze no kuba komiseri muri FDLR, ubu akaba aba mu Bufaransa. Abandi ni abarimo uwahoze ari  Capt. Jean de la Paix Mupenzi mu ngabo zakoze Jenoside, ubu akaba yarihaye ipeti rya Jenerali, Capt Placide wigeze no kuba mu ngabo za RDF, akaza gutoroka amaze guhamwa n’ibyaha bitabarika, n’abandi.

Hari n’abatarahiriwe n’uyu mugambi mubisha ariko, kuko rugikubita  Leta ya Tanzaniya yamenye ko bari ku butaka bwayo batabifitiye uburenganzira, ibata muri yombi,  ubu bakaba bari mu magereza anyuranye yo mu murwa mukuru Dar Es Salaam. Muri abo twavuga nka Capt Elaston Muziraguhunga wageze muri Tanzaniya akiyita Bahati Joseph,  Lt Mazimpaka Joseph alias Tugume Dushime  ukomoka mu Karere ka Huye na Habyarimana Innocent uvuka mu karere ka Musanze. Aba bose bahoze mu gisirikari cya FAR, baza kujya muri za ALIR, FDLR, RUD-Urunana n’indi mitwe y’abicanyi.

Amakuru yizewe kandi avuga ko bimwe mu byihebe bya CFCR-Imvejuru  mu minsi ishize byagiye i Bujumbura mu Burundi, bikorana inama mu ibanga  na bamwe mu basirikari b’icyo gihugu, barimo Gen. Silas Ntigurirwa na Gen. Laurent Ntirampeba bita Agricole.Inama yari igamije gusaba ubufasha ngo batangire ibitero ku Rwanda.

Uretse u Burundi, ibihugu intumwa za CFCR-Imvejuru zimaze kujyamo zishakisha amafaranga n’abarwanyi, twavuga Tanzaniya , u Burundi, Uganda, Malawi, Mozambike, Zambiya, Afrika y’Epfo, Ububiligi, Canada n’ibindi.

Banyarwanda rero, cyane cyane mwe mutuye mu mahanga, nta gihe Rushyashya itababuriye ibasaba kwima amatwi abagome babashora mu ntambara bazi neza ko batazatsinda. Barabacucura utwakabatunze, bakabambura abana ngo bagiye kurwana, byahe byo kajya ko ifaranga baryishyirira mu gifu, abana banyu bakajya gufumbira iminaba  mu bihuru ngo bararwana. Ingero zimaze kuba nyinshi, kandi zikwiye kubaha isomo.  Ngizo za ALIR na FDLR , ngizo za RUD-Urunana, za FLN na P5, ibi byose byaragerageje ariko ibyo zahaboneye ni ubuhamya bukomeye. N’undi wese uzakinisha guhungabanya umutekano w’u Rwanda azamenye ko  ari ukwiyahura,  kandi atazatinda kwicuza icyamushoye mu bushotoranyi.

2021-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Ubwanditsi 10 Jun 2021
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Ubwanditsi 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’Ingutu hagati  DONALD TRUMP n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Ikibazo cy’Ingutu hagati DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo
Mu Mahanga

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018
UBUKUNGU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru