• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

  • Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda   |   02 Jun 2023

  • U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore   |   02 Jun 2023

  • Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi   |   01 Jun 2023

  • Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.   |   01 Jun 2023

  • Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.   |   31 May 2023

You are at :Home»Amakuru»Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya, ni uko hari abantu biganjemo abahoze ku butegetsi no mu guisirikari cya Yuvenali Habyarimana , barimo gukusanya imisanzu, banashukashuka impunzi z’Abanyarwanda ziri mu bihugu binyuranye ngo  zijye mu mutwe w’inyeshyamba urota gutera u Rwanda, no guhirika Ubutegetsi buriho. Uwo mutwe mushya wamaze no guhabwa izina, witwa”Collectif des Forces pour le Changement du Rwanda, CFCR-Imvejuru.

Uwo mutwe w’ibyihebe uyobowe na Innocent  Sagahutu wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe, EX-FAR, akaza gukatirwa  n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu. Yaje gufungurwa mu w’2014 arangije igifungo cy’imyaka 15 ariko abura igihugu kimwakira, ahitamo kwibera inzererezi Arusha muri Tanzaniya.

Abandi twashoboye kumenya bari muri uwo mutwe w’abagizi ba nabi, ni Protais Zigiranyirazo uzwi cyane ku izina rya “Z (soma: Zedi)”, muramu wa Yuvenali Habyarimana akaba musaza wa Agatha Kanziga. Zigiranyirazo nawe yigeze gufungirwa Arusha, aza kurekurwa ku mpamvu zififitse.

Hari kandi Anastase Gasana wigeze no  kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho akorongera asebya u Rwanda. Ni umuntu wabaswe n’ingengabitekerezo ya giparmehutu, dore ko yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yamamaza amahame ya Hutu-Power.

Mu bari mu buyobozi bwa CFCR-Imvejuru kandi, twashoboye kumenya kandi uwitwa Hakizimana Emmanuel wigeze no kuba komiseri muri FDLR, ubu akaba aba mu Bufaransa. Abandi ni abarimo uwahoze ari  Capt. Jean de la Paix Mupenzi mu ngabo zakoze Jenoside, ubu akaba yarihaye ipeti rya Jenerali, Capt Placide wigeze no kuba mu ngabo za RDF, akaza gutoroka amaze guhamwa n’ibyaha bitabarika, n’abandi.

Hari n’abatarahiriwe n’uyu mugambi mubisha ariko, kuko rugikubita  Leta ya Tanzaniya yamenye ko bari ku butaka bwayo batabifitiye uburenganzira, ibata muri yombi,  ubu bakaba bari mu magereza anyuranye yo mu murwa mukuru Dar Es Salaam. Muri abo twavuga nka Capt Elaston Muziraguhunga wageze muri Tanzaniya akiyita Bahati Joseph,  Lt Mazimpaka Joseph alias Tugume Dushime  ukomoka mu Karere ka Huye na Habyarimana Innocent uvuka mu karere ka Musanze. Aba bose bahoze mu gisirikari cya FAR, baza kujya muri za ALIR, FDLR, RUD-Urunana n’indi mitwe y’abicanyi.

Amakuru yizewe kandi avuga ko bimwe mu byihebe bya CFCR-Imvejuru  mu minsi ishize byagiye i Bujumbura mu Burundi, bikorana inama mu ibanga  na bamwe mu basirikari b’icyo gihugu, barimo Gen. Silas Ntigurirwa na Gen. Laurent Ntirampeba bita Agricole.Inama yari igamije gusaba ubufasha ngo batangire ibitero ku Rwanda.

Uretse u Burundi, ibihugu intumwa za CFCR-Imvejuru zimaze kujyamo zishakisha amafaranga n’abarwanyi, twavuga Tanzaniya , u Burundi, Uganda, Malawi, Mozambike, Zambiya, Afrika y’Epfo, Ububiligi, Canada n’ibindi.

Banyarwanda rero, cyane cyane mwe mutuye mu mahanga, nta gihe Rushyashya itababuriye ibasaba kwima amatwi abagome babashora mu ntambara bazi neza ko batazatsinda. Barabacucura utwakabatunze, bakabambura abana ngo bagiye kurwana, byahe byo kajya ko ifaranga baryishyirira mu gifu, abana banyu bakajya gufumbira iminaba  mu bihuru ngo bararwana. Ingero zimaze kuba nyinshi, kandi zikwiye kubaha isomo.  Ngizo za ALIR na FDLR , ngizo za RUD-Urunana, za FLN na P5, ibi byose byaragerageje ariko ibyo zahaboneye ni ubuhamya bukomeye. N’undi wese uzakinisha guhungabanya umutekano w’u Rwanda azamenye ko  ari ukwiyahura,  kandi atazatinda kwicuza icyamushoye mu bushotoranyi.

2021-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Editorial 03 Mar 2022
Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Editorial 05 Jun 2018
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Editorial 16 Feb 2016
Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Editorial 20 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru