• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018 UBUKUNGU

Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yaje ku mwanya wa 10 mu bigo bikora ubwikorezi bw’indege ku Isi byagaragaje impinduka mu mikorere mu mwaka wa 2018, urutonde ruyobowe na China Southern Airlines.

Ni urutonde rukorwa n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo guhera mu 1989, Skytrax, gishingiye ku birebana n’impinduka muri serivisi, imiterere y’imbere mu ndege no ku kibuga, ibikorwa bigamije gushimisha abagenzi, ubwiza bw’amafunguro n’isuku mu bwiherero.

Ibigo byatoranyijwe byashyikirijwe ibihembo bya 2018 World Airline Awards ku wa 17 Nyakanga muri Langham Hotel i Londres.

Ibigo bibiri by’indege byo muri Afurika nibyo bigaragara ku rutonde rw’ibigo byakoze impinduka, aho uretse RwandAir hanagaragaramo Air Mauritius yabaye iya gatandatu.

RwandAir ishyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’ingendo imaze igihe itangiza mu bice bitadukanye haba muri Afurika no hanze yayo, aho iheruka kubona uburenganzira bwo gutangiza ingendo i New York ndetse iteganya n’ingendo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa mu mwaka utaha.

RwandAir ubu ifite ibyerekezo 26, muri uyu mwaka ikaba yaratangije ingendo zirimo Cape Town na Abuja mbere yaho. Ubu ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. Yifuza gukuba kabiri uyu mubare w’indege mu myaka itanu iri imbere.

RwandAir kandi imaze no kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Skytrax yanakoze urutonde rwa sosiyete z’indege 100 zihiga izindi ku Isi mu 2018, umwanya wa mbere ukaba waregukanywe na Singapore Airlines yari yabaye iya kabiri umwaka ushize, ikurikirwa na Qatar Airways.

Uru rutonde rwihariwe n’ibigo byiganjemo ibyo muri Aziya ruriho eshanu zo muri Afurika arizo Ethiopian Airlines iri ku mwanya wa 40, South African Airways iri ku wa 45, Air Mauritius yabaye iya 69, Air Seychelles ya 82 na Kenya Airways iri ku wa 85.

Abantu batandukanye bagaragaje ko ku mugabane wa Afurika sosiyete bishimira ari Air Namibia, RwandAir, Tunisair na Sénégal Airlines.

Ibigo by’indege byakoze impinduka mu mikorere mu 2018

1. China Southern Airlines
2. Philippine Airlines
3. Fiji Airways
4. Ryanair
5. Japan Airlines
6. Air Mauritius
7. Malaysia Airlines
8. KLM Royal Dutch Airlines
9. Aeroflot
10. RwandAir

Urutonde rw’ibigo by’indege 10 bihiga ibindi ku Isi

1. Singapore Airlines
2. Qatar Airways
3. ANA All Nippon Airways
4. Emirates
5. EVA Air
6. Cathay Pacific Airways
7. Lufthansa
8. Hainan Airlines
9. Garuda Indonesia
10. Thai Airways

RwandAir ikomeje impinduka mu mikorere ari nako yagura ibikorwa

RwandAir ni kimwe mu bigo by’indege biri gukora impinduka zikomeye

2018-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018
RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

Ubwanditsi 31 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri
Amakuru

Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Ubwanditsi 06 Feb 2025
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera
Amakuru

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru