• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019 Uncategorized

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arashinjwa n’umuryango utegamiye kuri leta witwa The Simon Wiesenthal Centre gutunganya zahabu yatswe abayahudi mbere yuko bicwa muri Jenoside yabakorewe hagati ya 1940-1945 akayohereza mu mahanga.

Mu itangazo uwo muryango washyize hanze, uvuga ko uruganda rwo muri Uganda rutunganya zahabu rwitwa African Gold Refinery, aho Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi rwatunganyije zahabu yaturutse mu gihugu cya Venezuela ingana na toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali.

Iyo zahabu yavuye mu budage abanazi bamaze gutsindwa muri 1945 yoherezwa muri Esipanye yayoborwaga icyo gihe n’umunyagitugu Fransisco Franco nyuma yoherezwa muri Venezuela na Argentine ikaba yaratumye abanazi bihisha igihe kirekire bakingiwe ikibaba n’abayobozi babahishe kubera iyi zahabu. Ibi byatangajwe na Dr Shimon Samuel umuyobozi mukuru wa The Simon Wiesenthal Centre nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gusoma inyandiko zigaragaza icuruzwa rya zahabu na Banki nkuru ya Esipanye hagati ya 1936-1945, zikemeza ko iyo zahabu yambuwe abayahudi mbere yuko bicwa.

Amakuru yuko Uganda itunganya zahabu yavuye muri Venezuela yoherejwe na Perezida Nicolas Maduro, yagiye hanze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, bivugwa ko hari iyari yaburiwe irengero ariko noneho muri iyi minsi nibwo byemejwe ko iyo zahabu yambuwe abayahudi. Zahabu ingana na toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni Magana atatu y’amadorali yavuye Carcas muri Veneuzela igera Entebbe itwawe n’indege y’abarusiya. Kwakira iyi zahabu ni ukurenga ku bihano byafatiwe Venezuela mu by’ubucuruzi.

Mu kwezi kwa gatatu Polisi ya Uganda yatangaje ko iyo zahabu yaturutse mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika ije gutunganwa n’uruganda rwa African Gold Refinery aho bizwi ko Alain Goetz na Henry Kajura aribo banyamigabane bakuru nyamara ari Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi.

Dr Samuel yagize ati “Zahabu yoherejwe gutunganywa muri Uganda yoherejwe mu kwezi kwa gatatu mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyari kigizwe na toni 3,8 icyakabiri cya toni 3,6 cyafashwe na Polisi ya Uganda. Perezida Museveni yategetse ko polisi ihita irekura iyo zahabu, nyuma hatangazwa ko yaburiwe irengero kandi yaratejwe cyamunara muri Turukiya”

Dr Samuel ashinja Perezida Museveni gupfobya jenoside yakorewe abayahudi kuberako yanze ko hakorwa ipoerereza ku nkomoko yiyo zahabu ndetse ko afasha imitwe yiterabwoba, kuko nubwo  African Gold Refinery ivuga ko iyo zahabu yoherejwe muri Dubai inyuze muri Turukiya ishobora no kuba yaroherejwe muri Iran mu gutera inkunga iterabwoba.

Umuryango The Simon Wiesenthal Centre washinzwe muri 1977 ukaba wemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na UNESCO aho ugira umwanya udasanzwe. Icyicaro cyawo kiba muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ukura izina ryayo kuri Simon Wiesenthal wabuze umuryango mwinshi muri jenoside yakorewe abayahudi, intego zawo akaba ari ukurwanya irondaruhu no gukumira amakimbirane.

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Ubwanditsi 02 Mar 2024
Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Ubwanditsi 24 Jan 2021
Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi

Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi

Ubwanditsi 12 Aug 2022

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta
INKURU NYAMUKURU

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Mar 2020
Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho
HIRYA NO HINO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Ubwanditsi 23 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru