• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Uncategorized»Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019 Uncategorized

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arashinjwa n’umuryango utegamiye kuri leta witwa The Simon Wiesenthal Centre gutunganya zahabu yatswe abayahudi mbere yuko bicwa muri Jenoside yabakorewe hagati ya 1940-1945 akayohereza mu mahanga.

Mu itangazo uwo muryango washyize hanze, uvuga ko uruganda rwo muri Uganda rutunganya zahabu rwitwa African Gold Refinery, aho Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi rwatunganyije zahabu yaturutse mu gihugu cya Venezuela ingana na toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali.

Iyo zahabu yavuye mu budage abanazi bamaze gutsindwa muri 1945 yoherezwa muri Esipanye yayoborwaga icyo gihe n’umunyagitugu Fransisco Franco nyuma yoherezwa muri Venezuela na Argentine ikaba yaratumye abanazi bihisha igihe kirekire bakingiwe ikibaba n’abayobozi babahishe kubera iyi zahabu. Ibi byatangajwe na Dr Shimon Samuel umuyobozi mukuru wa The Simon Wiesenthal Centre nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gusoma inyandiko zigaragaza icuruzwa rya zahabu na Banki nkuru ya Esipanye hagati ya 1936-1945, zikemeza ko iyo zahabu yambuwe abayahudi mbere yuko bicwa.

Amakuru yuko Uganda itunganya zahabu yavuye muri Venezuela yoherejwe na Perezida Nicolas Maduro, yagiye hanze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, bivugwa ko hari iyari yaburiwe irengero ariko noneho muri iyi minsi nibwo byemejwe ko iyo zahabu yambuwe abayahudi. Zahabu ingana na toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni Magana atatu y’amadorali yavuye Carcas muri Veneuzela igera Entebbe itwawe n’indege y’abarusiya. Kwakira iyi zahabu ni ukurenga ku bihano byafatiwe Venezuela mu by’ubucuruzi.

Mu kwezi kwa gatatu Polisi ya Uganda yatangaje ko iyo zahabu yaturutse mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika ije gutunganwa n’uruganda rwa African Gold Refinery aho bizwi ko Alain Goetz na Henry Kajura aribo banyamigabane bakuru nyamara ari Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi.

Dr Samuel yagize ati “Zahabu yoherejwe gutunganywa muri Uganda yoherejwe mu kwezi kwa gatatu mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyari kigizwe na toni 3,8 icyakabiri cya toni 3,6 cyafashwe na Polisi ya Uganda. Perezida Museveni yategetse ko polisi ihita irekura iyo zahabu, nyuma hatangazwa ko yaburiwe irengero kandi yaratejwe cyamunara muri Turukiya”

Dr Samuel ashinja Perezida Museveni gupfobya jenoside yakorewe abayahudi kuberako yanze ko hakorwa ipoerereza ku nkomoko yiyo zahabu ndetse ko afasha imitwe yiterabwoba, kuko nubwo  African Gold Refinery ivuga ko iyo zahabu yoherejwe muri Dubai inyuze muri Turukiya ishobora no kuba yaroherejwe muri Iran mu gutera inkunga iterabwoba.

Umuryango The Simon Wiesenthal Centre washinzwe muri 1977 ukaba wemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na UNESCO aho ugira umwanya udasanzwe. Icyicaro cyawo kiba muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ukura izina ryayo kuri Simon Wiesenthal wabuze umuryango mwinshi muri jenoside yakorewe abayahudi, intego zawo akaba ari ukurwanya irondaruhu no gukumira amakimbirane.

 

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 31 Jan 2023
Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi
Amakuru

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 28 Jul 2021
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Amakuru

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Icyo nkundira Kagame
Mu Mahanga

Icyo nkundira Kagame

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru