• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 29 Sep 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) kongera imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda kwitabira gusora kugira ngo igihugu kizagere ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishize RRA ishinzwe ndetse n’imyaka 16 hatangijwe umunsi w’abasora.

Mu ngengo y’imari ya miliyari 2.115.4 Frw yifashishijwe umwaka ushize wa 2017/2018, imisoro yari miliyari 1252.2 Frw angana na 58.3 % bivuye kuri miliyari 62.8 Frw zakusanyijwe mu 1998.

Icyo gihe imisoro yagiraga uruhare rwa 36.3% ku ngengo y’imari y’igihugu.

Dr Ngirente yashimye imbaraga RRA yashyize mu gukusanya imisoro mu myaka 20 ishize ariko ashimangira ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo u Rwanda rwihaze.

Yagize ati “Imisoro iri ku isonga mu gutanga umugabane munini ku ngengo y’imari y’igihugu cyacu. Iyo ngengo y’imari niyo igihugu cyifashisha mu kugeza ku banyarwanda ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, amazi amashanyarazi, imihanda n’ibindi biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihe u Rwanda ruzaba rwihagije mu ngengo y’imari ari bwo ruzaba rwihesheje agaciro nyabyo.

Ati “Kugira ubushobozi bwo kwihaza ku buryo busesuye ni intego twiyemeje nk’igihugu kandi tukaba twumva tuzayigeraho mu gihe kiri imbere cya vuba. Kubigeraho niko kwihesha agaciro kandi bikaba bisaba ko abanyarwanda twese tubigira inshingano, tukarushaho kongera umusaruro mubyo dukora kandi tukaba abasora neza.”

Dr Ngirente kandi yanenze abanyereza imisoro n’abayitanga nabi, asaba inzego zibishinzwe kubihagurukira no kurushaho kongera ubukangurambaga.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu myaka 20 ishize kandi ko intego ari ugukomeza umurego.

Yagize ati “Ikigo cy’imisoro n’amahoro gitangira guha serivisi abakigana cyari gifite ibibazo byinshi bishingiye cyane cyane ku mikorere itari inoze, nk’ubumenyi bw’abakozi bwari bukiri hasi cyane, amategeko y’imisoro yari ashaje akeneye kuvugururwa kugira ngo ajyane n’ubucuruzi twifuza. Imyumvire y’usora yari hasi cyane no gukoresha ikoranabuhanga nta byabagaho.”

Yavuze ko hari ibimaze kugerwaho, icyakora yemeza ko bitashoboka bitagizwemo uruhare n’abanyarwanda bose.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 2018/2019 cyihaye intego yo kwinjiza miliyari 1369.2 Frw na miliyari 60.2 Frw y’imisoro yeguriwe uturere.

Tusabe yavuze ko ingamba zafashwe ngo bigerweho harimo gukomeza kunoza ikoranabuhanga ry’imashini zitanga inyemezabuguzi, gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi w’imari ya Leta, kongera imbaraga mu guhuza amakuru ku misoro n’abasora hifashishije ikoranabuhanga, gukangurira abaturage akamaro ko gusora n’ibindi.

Rwanyonga Mathias, umukozi wa sosiyete MTN Rwanda ari nayo yaje ku mwanya wa mbere mu basora banini, yavuze uwo mwanya bawukesha ibikorwa na serivisi byiza ari nabyo bazakomeza gukora kugira ngo bunguke babone uko basora.

Yakanguriye abanga gutanga imisoro cyangwa bakayinyereza kubireka ngo kuko ntaho bitaniye no gutema ishami wicayeho.

Ati “Abanyereza imisoro ni nko gutema igiti wicayeho.nUbundi iyo utanze umusoro Leta igakora ibikorwa remezo neza, umutekano ukaza n’ubundi amafaranga wabonaga ariyongera. Tanga umusoro, ejo uzabona amafaranga yikubye ayo wabonaga uyu munsi.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 watangiye ku wa 1 Nyakanga 2018, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko muri miliyari 2443.5 Frw ziteganywa, 62% azaba akomoka imbere mu gihugu.

Inguzanyo z’amahanga zizaba 16% naho iz’imbere mu gihugu zibe 6%, inkunga zisigarane 16% gusa.

2018-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda
POLITIKI

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle
Amakuru

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Ubwanditsi 16 Jan 2024
Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside
ITOHOZA

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru