• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi.

Damilola n’itsinda ry’abamuherekeje bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2020, bagirana ibiganiro byihariye.

Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya SEforALL iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 26-28 Gicurasi 2020.

Damilola Ogunbiyi ukomoka muri Nigeria yabaye umugore wa mbere wayoboye Ikigo gishinzwe gusakaza amashanyarazi mu bice by’icyaro mu gihugu cye.

Mu mwanya yahawe wo kuba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yitezweho uruhare mu guharanira ko ibihugu bikennye bigerwaho na serivisi nziza mu bijyanye n’ingufu. Yashyizweho kuri uyu mwanya asimbuye Rachel Elizabeth Kyte wayoboye SEforALL mu gihe cy’imyaka ine.

Yafashe inshingano mu gihe uyu muryango uri guharanira gushyira mu bikorwa ibikenewe ngo wese umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2030 nk’uko bikubiye mu ntego ya Karindwi mu z’iterambere rirambye (SDGs).

Imibare igaragaza ko ku Mugabane wa Afurika, abagera kuri miliyoni 600 batagerwaho na serivisi z’amashanyarazi.

U Rwanda rufite imishinga irimo gaz yo mu Kivu, ingomero z’amazi, imiyoboro y’amashanyarazi n’imirasire y’izuba igeza amashanyarazi ku baturage. Rwihaye icyerekezo cy’uko mu 2024, abaturage bazaba bacanirwa 100%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro byihariye n’Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Damilola Ogunbiyi

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi bafashe ifoto bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye

Src: IGIHE

2020-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One ? Irebere uko bakurikirana

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 13 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Ubwanditsi 05 Aug 2018
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi
Amakuru

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Ubwanditsi 29 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru