• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018 UBUKUNGU

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ryahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 893 Frw, azafasha mu kurwanya ubukene mu turere umunani dufite ikibazo kurusha utundi.

Amasezerano y’ubufatanye buzatangwamo iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’Uhagarariye mu Rwanda Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Stephen Rodriques.

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko iyi nkunga izanifashishwa mu gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Iyi nkunga irareba twa turere turi mu bukene bwinshi, uturere dufite intege nkeya akenshi usanga harimo n’ikibazo cy’imiriri mibi n’abakene benshi badafite aho kuba hasa neza n’ibindi bibazo.”

Uturere tuzafashwa ni Burera, Gicumbi, Gisagara, Huye, Nyaruguru, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro.

Prof. Shyaka yakomeje avuga ko muri utwo turere dufite ubukene bwinshi bishoboka ko no mu bayobozi batwo hari ikibazo cy’ubushobozi, mu bizibandwaho hakazabamo no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques, yavuze ko bizeye ko iyi nkunga izahindura imibereho n’ubuzima bw’abanyarwanda bo mu turere izakoreshwamo.

Ati “Twizeye ko izunganira gahunda zari zihasazwe zo kuzana impinduka mu mibereho n’iterambere ry’abanyarwanda, izafasha kandi kubaka ubushobozi bw’abaturage ndetse n’ubw’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bazashobore gutanga serivisi nziza.”

Raporo ya gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda yakozwe muri uyu mwaka, igaragaza ko ikigero cy’ubukene hagati y’umwaka wa 2016 – 2017 na 2013 – 2014 cyagumye hamwe kuko cyazamutseho ibice 0.9% gusa.

Yererekana kandi ko urugero rw’ubukene ruri kuri 38.2% mu gihe mbere y’umwaka wa 2013 – 2014 rwari kuri 39.1%.

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa avuga ko 70% y’impamvu zitera ubukene mu bice byinshi ari ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse.

Amasezerano y’ubufatanye buzatangwamo iyi nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques.

Impande zombi zishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

2018-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Ubwanditsi 18 May 2018
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Ubwanditsi 13 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Umurungi alice
    December 21, 20184:05 pm -

    Kwigira nibyo dushyize imbere. Iyo mfashanyo ije ite? Ni agasuzuguro rwose!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023
Amakuru

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Ubwanditsi 13 Mar 2023
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa
Mu Rwanda

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru