• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
Mcdowell Kalisa na Nelson Gatsimbazi.

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru maze iminsi ngenzura kandi afitiwe gihamya nuko ubu abanzi b’igihugu cy’uRwanda bakomeje kwisuganya mu gihugu cya Suéde. Wa mutwe w’iterabwoba witwa RNC wa Kayumba Nyamwasa ubu ukomeje ibikorwa byawo byo kwinjiza abanyamuryango bashya muri uwo mutwe aho bibanda cyane cyane mu migi irimo za kaminuza kuko iyo migi irimo abanyeshuri benshi b’abanyarwanda.

Imwe muri iyo migi yo mu gihugu cya Suéde twavuga uza ku isonga ni Uppsala aho RNC imaze kwinjiza abanyeshuri bagera kuri 50, ibyo bikorwa by’uwo mutwe bikaba bikorwa n’abagabo babiri bahoze ari abanyamakuru mu Rwanda,  abo akaba ari Mcdowell Kalisa na Nelson Gatsimbazi.

Undi mugi ni Örebro nawo ukaba urimo abanyeshuri benshi b’abanyarwanda, igikorwa cyo kwinjiza abanyeshuri muri uwo mutwe mu mugi wa Örebro kikaba gikorwa na Didas Gasana ndetse n’umugi witwa Göteborg.

Didas Gasana wahoze ari umunyamakuru w’Umuseso

Tumaze iminsi rero tugenzura ibikorwa by’uyu mutwe wa RNC aho amanama akorerwa hose mu mugi wa Uppsala akaba atumizwa na Macdowell Kalisa, Nelson Gatsimbazi ndetse n’umwe mu banyeshuri biga masters witwa Gilbert Muliza, uyu Gilbert Muliza akaba ari we ushinzwe kumenya abanyeshuri b’abanyarwanda bashyashya bose hanyuma akanatanga raporo kuri Gen. Kayumba Nyamwasa.

Uyu Gilbert Muliza niwe ushinzwe ibikorwa byo gucengeza amatwara ya RNC mu banyeshuri biga muri Suéde akaba abifatanya n’umugore we Gloriose Uwamahoro nawe wiga muri icyo gihugu  ndetse n’undi witwa Nyirinkindi Jean De Dieu wiga kuri University ya Stockholm.

Aho harimo Macdowell Kalisa, Nelson Gatsimbazi n’abo bafatanya umurimo wa RNC

Ntekereza ko leta y’uRwanda ikwiye kuvugana n’igihugu cya Suéde izi nkozi z’ibibi zigafatirwa ibyemezo vuba na bwangu.

Kelly Sharon Umulisa Umusomyi wa Rushyashya muri Suede

2019-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ubwanditsi 29 Jul 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 22, 201911:57 am -

    Erega ntabwo abanyarwanda bose baba FPR, yemwe siko n’Itegeko Nshinga ribiteganya, bityo abatari muri FPR ntibakwiye kwitwa abanzi b’igihugu!

    Suede n’igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu by’ikitegererezo, u Rwanda niruramuka rwanditse rusaba gufunga abayoboke ba RNC bazarucishamo ijisho na cyane cyane ko nta gitero kizwi yari yagaba ku Rwanda, ikizwi ahubwo nuko yasabye ibiganiro!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe
HIRYA NO HINO

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame  [ Igice cya 2 ]
POLITIKI

‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero
Mu Rwanda

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Ubwanditsi 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru