• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Ubwanditsi 18 Jun 2018 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereyeho 10.6%, bitewe ahanini n’urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku 8%, inganda zizamuka kuri 7% naho umusaruro w’urwego rwa serivisi wiyongeraho 12%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko guhera muri Mutarama kugeza Werurwe uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ukagera muri miliyari 1985 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 1816 Frw wariho mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Yasobanuye ko mu buhinzi izamuka ry’umusaruro ryatewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga, aho wazamutseho 6% naho umusaruro ukomoka ku byoherezwa mu mahanga ukazamukaho 46% bitewe cyane cyane n’umusaruro w’ikawa n’icyayi.

Murangwa avuga ko muri rusange umusaruro w’ibikomoka mu nganda wazamutse ariko umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa n’itabi ukagabanukaho 2%.

Yagize ati “Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 8%, umusaruro ukomoka ku bitunganyijwe mu nganda uzamukaho 9% naho umusaruro ukomoka mu bikorwa byo gutunganya imyenda n’ibindi bijyanye nabyo uzamukaho 24%.”

Mu rwego rwa serivisi, umusaruro wazamuwe na serivisi zijyanye n’ubucuruzi bwo kuranguza no kudandaza wazamutseho 26%, umusaruro w’itumanaho wazamutseho 24%, umusaruro w’ibijyanye n’ibigo by’ubwishingizi n’amabanki wazamutseho 12%, umusaruro w’ibijyanye n’ubuvuzi uzamukaho 7% naho uw’ubwikorezi uzamukaho 28%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko uko umusaruro mbumbe w’igihugu uhagaze bitanga icyizere ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu mu 2018.

Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2018 dufite igipimo cy’izamuka ry’ubukungu rya 7.2%. Kugira 10.6% mu gihembwe cya mbere ni igipimo cyiza cyane, dutegereje kureba uko ibindi bihembwe bizitwara.”

Yasobanuye ko imyuzure yabaye hirya no hino mu gihugu yagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi ariko ibipimo byazo bizagaragazwa mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

2018-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Ubwanditsi 27 May 2018
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019
Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Ubwanditsi 14 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho
Mu Mahanga

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha
INKURU NYAMUKURU

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC
Amakuru

Bitewe n’amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n’ikipe ya Musanze FC

Ubwanditsi 13 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru