• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ubwanditsi 17 Mar 2020 UBUKUNGU

Jack Kayonga yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures Ltd, ikigo kibumbiyemo ibindi bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda burimo ubujyanye n’ibikorerwa mu nganda, ubwubatsi, umutekano, kwakira abantu n’ibindi.

Kayonga ni umugabo umaze igihe mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo mu Rwanda, kuko yakoze mu nzego za leta n’izigenga.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (1998-2004), agirwa Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, BRD, (2004-2013) mbere yo kujya kuyobora Crystal Ventures Ltd.

Yaje kugirwa Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund mu 2016, none yongeye kugirwa Umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd, aho ku wa 10 Werurwe hakozwe ihererekanyabubasha hagati ye na Marara Shyaka Patrick wamusimbuye mu Kigega Agaciro nk’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, nyuma y’imyaka ine yari amaze akiyobora.

Marara yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu kigega Agaciro cyashinzwe mu Ukuboza 2011 ndetse Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Ikigo Crystal Ventures Ltd ni ikigo cy’ubucuruzi gishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi. Kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba Clays rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors, East African Granite Industries n’ibindi.

Cyashinzwe mu 1995 gihabwa izina rya Tri-Star Investments Limited, kiza gufata izina rishya mu 2009 ari naryo gifite uyu munsi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Perezida Kagame yasobanuye ko inkomoko y’ibi byose ari mu misanzu FPR Inkotanyi yakusanjije mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF […] ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe.”

“Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze. Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona. Ni uko twatangiye ubuzima, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune […] ayo ni amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.”

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Ubwanditsi 13 Aug 2019
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie
Amakuru

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Ubwanditsi 03 May 2021
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe
IKORANABUHANGA

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu
Mu Mahanga

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru