• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 28 Dec 2017 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagabanyije inyungu amabanki aherwaho inguzanyo ivanwa kuri 6% igezwa kuri 5.5% mu rwego rwo gukomeza korohereza banki uko zabonaga amafaranga.

Muri Kamena iyi nyungu yari yagabanyijwe ivanwa 6.25% ishyirwa kuri 6%; gusa nyuma y’igenzura ry’uko ubukungu buhagaze, BNR yongeye kugabanya iyi nyungu ishyirwa kuri 5.5%.

Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane, nyuma y’inama yahuzaga Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (Financial Stability Committee, FSC) n’Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga (Monetary Policy Committee, MPC), iba buri gihembwe.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabwiye itangazamakuru ko kugabanya urwunguko ngenderwaho ruva kuri 6.25% kugeza kuri 6% byagize ingaruka nziza bigendeye ku buryo amabanki aguriza abikorera.

Ati “Byagize ingaruka nziza ku mibare y’ukuntu banki zitanga imyenda ku bikorera kuko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, inguzanyo zahawe abikorera zazamutseho 14.3% ugereranyije n’uko byari byazamutse 8.8% mu 2016.”

Ibi ni byo Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu, kahereyeho gafata ‘icyemezo cyo kugabanya urwunguko ngenderwaho rwa BNR ruva kuri 6% kugera kuri 5.5% muri iki gihembwe cya mbere cya 2018 tugiye gutangira’.

Rwangombwa yakomeje avuga ko ari inshuro nke cyane Banki ziguza amafaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu ahubwo ko zigurizanya hagati yazo.

Banki y’Igihugu isobanura ko iba yifuza ko kugabanya uru rwunguko byanagira ingaruka ku rwo abakiliya baherwaho amafaranga mu mabanki gusa ngo hari impamvu nyinshi zituma bidahita bihinduka bigendanye n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu.

Urwego rw’imari rw’u Rwanda ntirujegajega

BNR isobanura ko urwego rw’imari mu Rwanda ‘rutajegajega’ hashingiwe ku kuba mu mezi icyenda y’umwaka wa 2017, umutungo wa za Banki wazamutseho 17% ugereranyije n’ukwezi kwa cyenda umwaka ushize, aho ubu ubarirwa miliyari 2600 Frw.

Ku bigo by’imari iciriritse, wiyongereye ku kigero cya 9.5% bikaba bigeze kuri miliyari 242.4 Frw. Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi nawo wazamutseho 13% ungana na miliyari 386.6 Frw, mu bigo by’ubwiteganyirize uzamukaho 15%, mu mafaranga ukaba ugeze kuri miliyari 690.6 Frw.

Igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyaragabanutse kuko muri banki cyari kuri 8.2% muri Kamena, ariko ubu kigeze kuri 7.7% naho ku bigo by’imari iciriritse kikaba cyarageze kuri 8% kivuye 12.3%.

Ibigo by’imari mu Rwanda ni bimwe mu byihagazeho mu kubona urwunguko kuko inyungu z’amabanki ukuyemo imisoro muri Nzeri yari igeze kuri miliyari 30.6 Frw, mu bigo by’imari iciriritse igeze kuri miliyari 3.1 Frw naho mu by’ubwishingizi ari miliyari 29.4 Frw.

Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 53.7% naho ibitumizwa bigabanukaho 1.4% bituma ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo kigabanukaho 21.1%.

BNR isobanura ko ibi byagize ingaruka nziza ku ifaranga ry’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha kuko hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira ‘ritaye agaciro ho 3.07% ugereranyije n’uko ryari ryataye agaciro 9.7% mu mwaka ushize.’

2017-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase
Amakuru

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye
ITOHOZA

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Ubwanditsi 13 May 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru