• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Ubwanditsi 30 Mar 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yasozaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019, yavuze ko iterambere ry’Umuryango n’iry’igihugu ritagerwaho, hatabayeho ugufatanye hagati y’abagore n’abagabo.

Ni ibirori yitabiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, muri Kigali Convention Center i Kigali. Minisitiri w’Intebe yavuze ko guha amahirwe angana abagabo n’abagore byatumye Abanyarwanda b’ingeri zose basaranganya amahirwe atangwa n’igihugu.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatane urunana abagabo n’abagore, twubake umuryango utekanye”, avuga ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatabayeho ukuzuzanya hagati y’ibitsina byombi.

Yagize ati “Nk’uko tubizi, muri iyi nama harasozwa ku mugaragaro, igihe cy’ ukwezi u Rwanda rwari rumaze rwifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza “Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019”. Mu by’ukuri iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’Igihugu tuzabigeraho ari uko abagore n’abagabo dufatanye urunana maze tugafatanya muri byose. Mboneyeho rero gushimira abahisemo iyi nsanganyamatsiko”.

Yakomeje avuga ko mu myaka 25 ishize, ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ibyo kwishimirwa mu rwego rwo guteza imbere abari n’abategarugori ndetse no kubongerera ubushobozi mu nzego zinyuranye.

Ati “Twemeza nta gushidikanya ko guha amahirwe angana abagore n’abagabo, kimwe ndetse no guha amahirwe angana abana b’abakobwa n’abana b’abahungu, bigira uruhare rugaragara mu guteza imbere inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu icyo ari cyose”.

U Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bitandukanye bigamije kongerera Abanyarwandakazi, abari n’abategarugori, ubushobozi mu bikorwa biteza imbere Igihugu, ndetse no mu gukuraho imbogamizi zose zababuza kugira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’amajyambere.

Ibi ngo byatumye Abanyarwanda b’ingeri zose basaranganya, ku buryo bukwiye amahirwe atangwa n’Igihugu, bityo bikabongerera imbaraga n’umurava mu gukorera hamwe baharanira iterabere rirambye ry’Igihugu n’imiryango yabo by’umwihariko.

Ibi kandi ngo bigira uruhare mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imibereho myiza y’imiryango n’abaturage muri rusange. Bimwe muri ibyo bibazo ni nk’imirire mibi, kugwingira kw’abana, guta ishuri kw’abana no kutagira ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’Intebe yasezeranije ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema gukomeza gahunda yayo nziza yo guteza imbere abari n’abategarugori, kandi ari nako ikomeza guha amahirwe angana nta kuvangura abana b’abakobwa n’abana b’abahungu muri byose.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina

Src: Bwiza

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2023
Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF
ITOHOZA

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda
POLITIKI

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye
Mu Mahanga

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru