• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Ubwanditsi 04 Mar 2016 Mu Mahanga

Tariki 2 Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo umurenge wa Gasange. yakanguriye abayobozi bashya batowe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Iyi nama ikaba yari iyobowe na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego mu kwicungira umutekano, ubwo yibutsaga abayobozi b’inzego z’ibanze inshingano zabo; maze abasaba ko bagomba gukorera hamwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurwanya ibyaha.

IP Rwakayiro yagize ati“Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bw’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha ikaba ariyo mpamvu ihamagarira abaturage gukomeza ubwo bufatanye.”

Yabakanguriye kwirinda abantu bashobora kubashora mu bikorwa bibi nka ruswa bituma batinda gutanga serivisi uko bisabwa cyangwa bakazima n’abo zagenewe.
Yabasabye kandi ko bagomba gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu kandi bakarwanya n’icuruzwa ry’abantu.

IP Rwakayiro yongeyeho ko bagomba gukomeza kwitandukanya n’ikibi aho kiva kikagera, bagaragaza abanyabyaha cyangwa ikindi kintu babona cyahungabanya umutekano bakakimenyesha Polisi y’Igihugu hakiri kare.

Muri ubwo bukangurambaga kandi Polisi yatangije igikorwa cyo kwigisha abaturage uburyo bwo kurwanya maraliya no gukoresha inzitiramibu kugirango birinde indwara ya maraliya.

IP Rwakayiro yongeyeho ko gukoresha inzitiramibu yonyine bidahagije ko ahubwo bakwiye kwigisha abo bayobora kugira isuku aho batuye barwanya ibizenga, batema ibihuru bikikije aho batuye kandi bakanakoresha imiti irwanya imibu mu nzu batuyemo.

Yababwiye ko nta terambere rirambye bageraho, mu gihe hakiri abaturage bafite uburwayi butandukanye nka maraliya n’ubundi cyane ubuva ku mwanda.

Yagize ati“ Intego yacu nka Polisi y’u Rwanda ni ukurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, tukanabagira inama yo kwirinda indwara kuko umuturage udafite ubuzima buzira umuze aba nta mutekano afite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasange Iyakaremye Dominique , yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abayobozi bashya batowe maze abizeza ko bazakorera hamwe kugirango barusheho kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

RNP

2016-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko bazimya umuriro w’Amatora!

Uko bazimya umuriro w’Amatora!

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Umuherwe Howard Buffet yashimangiye ko manda ya gatatu kuri Kagame ari nta makemwa

Umuherwe Howard Buffet yashimangiye ko manda ya gatatu kuri Kagame ari nta makemwa

Ubwanditsi 13 May 2016
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside
Amakuru

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United
Amakuru

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ubwanditsi 06 Dec 2023
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ubwanditsi 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru