• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Ubwanditsi 29 Nov 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza i Kampala, bafungirwa mu kigo cya gisirikare ku mpamvu zitaratangazwa.

Aba banyeshuri bane bigaga muri Kampala International University (KIU) barimo n’uwari Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri b’Abanyarwanda muri iyo kaminuza, Joram Rwamojo. Gusa amakuru avuga ko akomoka muri icyo gihugu nubwo ari mu bwoko bw’Abanyarwanda.

Abandi batatu batawe muri yombi ni abitwa Mugisha, Emmanuel n’uwitwa Kagara. Abandi bafunganywe n’aba banyeshuri harimo Abanyarwanda batatu bamaze igihe bafite ibikorwa bitandukanye muri Uganda.

Nk’uko amakuru yagiye hanze abivuga, bakuwe mu macumbi yabo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bafungirwa muri gereza imaze kumenyerwa ko ifungirwamo abanyabyaha bakomeye, iherereye mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye mu Murwa Mukuru Kampala.

Umuyobozi muri iyo kaminuza utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abo banyeshuri “basibye ikizamini kubera ko bafunzwe. Twahamagaye Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kalaga atubwira ko twabaza muri CMI ko ari bo babafite.”

Iri fatwa rikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye byagiye byibasira Abanyarwanda muri Uganda, biyobowe na CMI.

Ubuyobozi bwa Uganda bwagiye buvuga ko bufata aba Banyarwanda kubera ko ari intasi zoherejwe n’u Rwanda. Gusa ntibagiye bagezwa mu rukiko ahubwo bagiye bakorerwa iyicarubozo, mu gihe cyo kubarekura ababafunze bakitwikira ijoro bakabajugunya ku mupaka w’u Rwanda.

Muri iri totezwa rikorerwa Abanyarwanda, CMI yagiye ikorana n’abantu bahunze ubutabera bw’u Rwanda bahawe icyuho muri Uganda, ari naho bakomeje gucurira imigambi yabo y’ubugizi bwa nabi.

Bamwe mu bagiye babasha guhonoka ibikorwa bya CMI bagiye batanga ubuhamya bw’uburyo batotejwe bagahatirwa kwinjira mu Mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubyanze agahura n’akaga gakomeye.

Ibyo bikorwa byose byatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka u Rwanda rusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe iki kibazo kizabonerwa umuti.

Gusa mu biganiro bikomeje kugeragezwa hashakishwa igisubizo kuri ibi bibazo, Uganda ishinjwa kwima amatwi imyanzuro yose yagiye ifatwa irimo guhagarika gushyigikira ibikorwa bigamije kugirira nabi umuturanyi, ariko magingo aya nta gisubizo kiraboneka.

Ni mu gihe muri Kanama hasinywe amasezerano agaragaza inzira zizakoreshwa mu kuzahura umubano, ariko ntabwo zikurikizwa kugeza ubu.

2019-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 19 Sep 2022
Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 09 Apr 2020
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore
Amakuru

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Ubwanditsi 12 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru