• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016 Mu Mahanga

Abakaraningufu bakabakaba 70 bo mu mujyi wa Nyanza, ho mu karere ka Nyanza bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club), ndetse baba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP).

Iyi myanzuro bayifashe ku itariki 3 Kamena mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana.

Iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Gahondo, ho mu murenge wa Busasamana.

Yabaye nyuma y’igikorwa cy’ubukorerabushake cyo kubumba amatafari 458 yo kubakisha inzu y’umwe mu batishoboye batuye muri aka gace.

Avugana nabo, IP Bizimana yabanje kubagaragariza uko umutekano wifashe muri ako gace nyuma abasaba ko buri wese yagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.

IP Bizimana yabwiye abo bakaraningufu bibumbiye muri Koperative Abadakopa ati:” Kugira ngo iyo ntego muyigereho mukwiye gushyira hamwe, mutahiriza umugozi umwe kugira ngo Igihugu cyacu kirangwe n’umutekano usesuye. Buri wese afite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi nta terambere ryagerwaho mu gihe nta mutekano dufite; kandi nta n’umwe udafite ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera”.

Yakomeje ababwira ati:”Iki ni igikorwa gishimishije cy’uko mwihitiramo uburyo bunoze bwo kwicungira umutekano mwishyira hamwe kuko n’ubundi musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha; ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Kuba mwifatanyije n’urundi rubyiruko mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha; ndetse mugashyiraho ihuriro ryanyu ryo kubirwanya ni akarusho kuko noneho mugiye kujya mubikora mushyize hamwe kandi mubyumva kimwe.”

Umuyobozi w’abo bakaraningufu, Ntakirutimana Ramadan yagize ati:” Turashimira Polisi y’u Rwanda idahwema kudukangurira gushyira hamwe, kandi natwe twiyemeje kuba abafatanyabikorwa beza no kugira uruhare rufatika muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yakomeje agira ati:” Iri huriro rizatugeza ku ntego yo gukorera hamwe tugamije umutekano w’Akarere kacu. Tuzabasha kujya tuganira ku bibazo bitwugarije harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko agenga abawukoresha bose.”

Ni ubwa mbere Abakaraningufu bakoze ihuriro nk’iri mu gihe mu Rwanda hamaze kujyaho arenga igihumbi, 90% yayo akaba ari mu mashuri.

Polisi y’u Rwanda yahisemo uburyo bwo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’ingeri zose barimo abakoresha umuhanda, ibigo by’amashuri, abacuruzi n’andi mashyirahamwe atandukanye kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo.

RNP

2016-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu

Ubwanditsi 19 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi
HIRYA NO HINO

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze
INKURU NYAMUKURU

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Ubwanditsi 29 Dec 2017
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame
POLITIKI

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Ubwanditsi 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru