• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi
Juan Branco

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Jun 2018 ITOHOZA

Umwunganizi mu mategeko w’Umufaransa, Juan Branco, yirukanwe muri Centrafrica inkubagahu nyuma yo gushinja ubwicanyi ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Juan Branco, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, yari yahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye nk’impuguke yigenga ngo akorane n’umushinjacyaha udasanzwe w’urukiko mpanabyaha rudasanzwe, Minusca ikaba yahise isesa amasezerano yari afitanye nawe azira amagambo aherutse gutangaza.

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Juan Branco wari wahawe akazi yagombaga gufatanya n’abandi gushyiraho uburyo bwo guperereza ibyaha bikabije byakorewe muri Centrafrica kuva mu 2003 kubw’umushinjacyaha udasanzwe, yirukanwe mu gihe uru rukiko rudasanzwe mpanabyaha (Cour pénale spéciale) rwendaga gutangira imirimo yarwo.

Biravugwa ko uyu mugabo aherutse kunyuza kuri twitter ye ubutumwa bushinja ingabo z’u Rwanda muri Minusca, kuba zarishe abaturage 30 kuwa 10 Mata mu gace ka PK5 I Bangui ndetse no kuba yarashidikanyaga ku kuba uru rukiko ruzakora iperereza ku byaha byakozwe n’ingabo za Loni.

Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, yatangaje ko ibyo yanditse kuri twitter  kandi bijyanye n’akazi ke byashoboraga gushyira mu kaga umutekano we ubwe, umutekano w’itsinda bagombaga gukorana ndetse n’uw’ubutumwa bwa Loni muri Centrafrica, akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kumwirukana.

Ku ruhande rwe ariko, Juan Branco aravuga ko iri yirukanwa rye ari ikimenyetso cy’uko uru rukiko mpanabyaha rudasanzwe rutazaba rwigenga.

2018-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 13 Mar 2017

5 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    June 1, 20187:27 pm -

    JUAN BRANCO ni docteur ntacyo bimubwiye ntabwo azabura akazi!!!

    Subiza
  2. Peres
    June 1, 20187:43 pm -

    None se yarabeshyeee???

    Subiza
    • muti
      June 2, 20183:23 pm -

      atabeshya se wowe waruhari? ziriya mbwa zarashwe nabanyarwanda nabarwanyi ntabwo ari abaturage.ikimenyimenyi bashatsemo abana nabagore barabura.icyakabiri nibo bateye ingabo zurwanda.ceceka rero ibitakureba ureba hejuru kandi ntugashyanuke mubyo utazi

      Subiza
  3. Juru
    June 2, 20184:54 pm -

    Akabaye icwende NgO ntikoga

    Subiza
  4. rwaka
    June 6, 20189:50 am -

    ariko kuki batajya muri siria ku ruhande bashyigikiye ngo twumve uko bavuga ? iy’ahaguma ! naho ibindi abamushyigikiye muguseby’ingabo z’uRwanda bavuga turabamenyereye, gusa abafaransa har’igihe bazamenya ko burya atari buno,kdi L’ONI irabizi niyo mpamvu yamucyuye, naho uvuga ngo ni Dr ntazabur’akazi ubanza nawe mu mutwe ?????? ibaze Dr wirukanwa na l’oni ukumva ari ntakibazo ? hhhh

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo
HIRYA NO HINO

Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016
Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda
Mu Mahanga

Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Ubwanditsi 29 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru