• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi
Juan Branco

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Editorial 01 Jun 2018 ITOHOZA

Umwunganizi mu mategeko w’Umufaransa, Juan Branco, yirukanwe muri Centrafrica inkubagahu nyuma yo gushinja ubwicanyi ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Juan Branco, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, yari yahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye nk’impuguke yigenga ngo akorane n’umushinjacyaha udasanzwe w’urukiko mpanabyaha rudasanzwe, Minusca ikaba yahise isesa amasezerano yari afitanye nawe azira amagambo aherutse gutangaza.

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Juan Branco wari wahawe akazi yagombaga gufatanya n’abandi gushyiraho uburyo bwo guperereza ibyaha bikabije byakorewe muri Centrafrica kuva mu 2003 kubw’umushinjacyaha udasanzwe, yirukanwe mu gihe uru rukiko rudasanzwe mpanabyaha (Cour pénale spéciale) rwendaga gutangira imirimo yarwo.

Biravugwa ko uyu mugabo aherutse kunyuza kuri twitter ye ubutumwa bushinja ingabo z’u Rwanda muri Minusca, kuba zarishe abaturage 30 kuwa 10 Mata mu gace ka PK5 I Bangui ndetse no kuba yarashidikanyaga ku kuba uru rukiko ruzakora iperereza ku byaha byakozwe n’ingabo za Loni.

Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, yatangaje ko ibyo yanditse kuri twitter  kandi bijyanye n’akazi ke byashoboraga gushyira mu kaga umutekano we ubwe, umutekano w’itsinda bagombaga gukorana ndetse n’uw’ubutumwa bwa Loni muri Centrafrica, akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kumwirukana.

Ku ruhande rwe ariko, Juan Branco aravuga ko iri yirukanwa rye ari ikimenyetso cy’uko uru rukiko mpanabyaha rudasanzwe rutazaba rwigenga.

2018-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Editorial 26 Sep 2017
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo  bunyago  gukora muruganda  rw’Umunyarwanda  Kayitare Jean Bosco baratabaza

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Editorial 21 Feb 2017
Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 11 Dec 2018

5 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    June 1, 20187:27 pm -

    JUAN BRANCO ni docteur ntacyo bimubwiye ntabwo azabura akazi!!!

    Subiza
  2. Peres
    June 1, 20187:43 pm -

    None se yarabeshyeee???

    Subiza
    • muti
      June 2, 20183:23 pm -

      atabeshya se wowe waruhari? ziriya mbwa zarashwe nabanyarwanda nabarwanyi ntabwo ari abaturage.ikimenyimenyi bashatsemo abana nabagore barabura.icyakabiri nibo bateye ingabo zurwanda.ceceka rero ibitakureba ureba hejuru kandi ntugashyanuke mubyo utazi

      Subiza
  3. Juru
    June 2, 20184:54 pm -

    Akabaye icwende NgO ntikoga

    Subiza
  4. rwaka
    June 6, 20189:50 am -

    ariko kuki batajya muri siria ku ruhande bashyigikiye ngo twumve uko bavuga ? iy’ahaguma ! naho ibindi abamushyigikiye muguseby’ingabo z’uRwanda bavuga turabamenyereye, gusa abafaransa har’igihe bazamenya ko burya atari buno,kdi L’ONI irabizi niyo mpamvu yamucyuye, naho uvuga ngo ni Dr ntazabur’akazi ubanza nawe mu mutwe ?????? ibaze Dr wirukanwa na l’oni ukumva ari ntakibazo ? hhhh

    Subiza

Leave a Reply to muti Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred
INKURU NYAMUKURU

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Editorial 23 Jul 2020
RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Editorial 14 Aug 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru