• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»Amakuru»APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, muri BK Arena habereye tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026), rizabera i Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iri rushanwa, aho amakipe yamenyeshejwe amatsinda aherereyemo ndetse n’uko azahura mu mikino y’ibanze izamara iminsi 10.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, rikazasoza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Nyuma y’ikorwa rya tombola, byemejwe ko umukino ufungura iri rushanwa uzahuza APR VC na Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe, umukino uzakinwa saa moya z’umugoroba (19:00) muri BK Arena.

Amakipe 24 ni yo azitabira iri rushanwa rihuriza hamwe amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, agabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rikomeye muri Volleyball ya Afurika, ndetse ni iya 12 ribereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanywe na Asswehly SC itsinze ES Tunis ku mukino wa nyuma.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yakiriye amakipe ahagarariye igihugu muri iri rushanwa abasaba ko bazitwara neza bagatwara iki gikombe bagahesha ishema igihugu cy’u Rwanda.

Uko amatsinda ateye:

Pool A:

APR VC (Rwanda), Litto Team (Cameroon), Nemo Stars (Uganda), Nigeria Customs (Nigeria), Petro Jet Sporting Club (Egypt), Black Rhinos (Zimbabwe)

Pool B:

Al Ahly (Egypt), Cameroon Sports (Cameroon), Kepler VC (Rwanda), Sport-S (Uganda), AS INJS (Ivory Coast), Equity Bank (Kenya)

Pool C:

Faith Union (Morocco), Kenya Ports Authority (Kenya), Wolaitta Volleyball (Ethiopia), Police VC (Rwanda), Prisons (Tanzania), Ghana Army (Ghana)

Pool D:

General Service (Kenya), Port Autonome (Cameroon), Atlético Clube (Cape Verde), Rukinzo VC (Burundi), Kalibi Sporting Club (Ghana), REG VC (Rwanda).

2026-04-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Rayon Sports yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya, yatsinze Musanze FC 4-1 ifata umwanya wa Kabiri

Ubwanditsi 25 Jan 2023
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024
Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

RUSHYASHYA 16 Mar 2026
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera
ITOHOZA

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Ubwanditsi 28 Jun 2017
Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi
Amakuru

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Ubwanditsi 26 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru