• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, muri BK Arena habereye tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026), rizabera i Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iri rushanwa, aho amakipe yamenyeshejwe amatsinda aherereyemo ndetse n’uko azahura mu mikino y’ibanze izamara iminsi 10.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, rikazasoza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Nyuma y’ikorwa rya tombola, byemejwe ko umukino ufungura iri rushanwa uzahuza APR VC na Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe, umukino uzakinwa saa moya z’umugoroba (19:00) muri BK Arena.

Amakipe 24 ni yo azitabira iri rushanwa rihuriza hamwe amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, agabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rikomeye muri Volleyball ya Afurika, ndetse ni iya 12 ribereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanywe na Asswehly SC itsinze ES Tunis ku mukino wa nyuma.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yakiriye amakipe ahagarariye igihugu muri iri rushanwa abasaba ko bazitwara neza bagatwara iki gikombe bagahesha ishema igihugu cy’u Rwanda.

Uko amatsinda ateye:

Pool A:

APR VC (Rwanda), Litto Team (Cameroon), Nemo Stars (Uganda), Nigeria Customs (Nigeria), Petro Jet Sporting Club (Egypt), Black Rhinos (Zimbabwe)

Pool B:

Al Ahly (Egypt), Cameroon Sports (Cameroon), Kepler VC (Rwanda), Sport-S (Uganda), AS INJS (Ivory Coast), Equity Bank (Kenya)

Pool C:

Faith Union (Morocco), Kenya Ports Authority (Kenya), Wolaitta Volleyball (Ethiopia), Police VC (Rwanda), Prisons (Tanzania), Ghana Army (Ghana)

Pool D:

General Service (Kenya), Port Autonome (Cameroon), Atlético Clube (Cape Verde), Rukinzo VC (Burundi), Kalibi Sporting Club (Ghana), REG VC (Rwanda).

2026-04-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…

Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru