• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019 POLITIKI

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019.

Abarahiriye gutangira imirimo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese.

Abandi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Perezida Kagame yabanje gushimira uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n’uwari umwungirije, Madame Kayitesi Zainabo, aho yavuze ko bifashe neza ndetse bakita ku nyungu z’Igihugu.

“Ni umusingi ukomeye”, Dr Nteziryayo na Madame Mukamulisa basabwa kubakiraho bakageza ubutabera ku rundi rwego.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barahiye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Perezida Kagame agira ati”Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama”

Yongeyeho ati “Icyizere kirubakwa, kigaharanirwa, kikarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyifatire isumba iyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe, tuba tugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bakwiriye”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko ubutabera bugomba gushyigikira iterambere ry’u Rwanda muri rusange kugira ngo bihe icyizere abifuza kugira ibikorwa by’iterambere barukoreramo.

Asaba aba bayobozi b’inzego z’Ubutabera barahiye, gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza kugira ngo itazaba umuco.

Umukuru w’Igihugu agira ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro”.

Raporo yakozwe mu mwaka ushize wa 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

Perezida Kagame yijeje Abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga n’abo bafatanyije imirimo, ko azabatera inkunga bakeneye kugira ngo basohoze inshingano bashinzwe.

Dr Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019, yaminuje mu bijyanye n’amategeko ashingiye ahanini ku bukungu n’ubucuruzi, akaba yari asanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EACJ).

Src: KT

2019-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025
Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

RUSHYASHYA 11 May 2026
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko
Mu Mahanga

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 May 2018
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu
IMIKINO

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Ubwanditsi 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru