• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Ubwanditsi 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka ejo taliki ya 18 Kanama 2017 ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru yashubije imodoka yari yaribwe mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.

Iyo modoka ifite icyapa kiyiranga kiriho nomero KCG780W yibwe ku i taliki ya 5 Ukuboza 2016 ijyanwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku i taliki ya 13 Kanama 2017 yambitswe icyapa kiriho inomero 2174 AC/20 ku izina rya Samanji SAKINA.

Polisi y’u Rwanda yaje kuyifatira ku mupaka wa Bugarama ku i taliki ya 3 Nyakanga 2017 ishaka guca ku mu paka wa Gatuna, ikajyanwa Kasese muri Uganda, igakomezanya na Kisangani ikazarangiriza urugendo i Kinshasa.

Mu muhango wo kuyisubiza ba nyirayo hari ku ruhande rw’u Rwanda ACP Peter Karake ukuriye Interpol Kigali watanze imfunguzo zayo ku mugaragaro, azihereje abapolisi babiri bari boherejwe na Polisi ya Kenya ishami rya Interpol aribo Police Constable Winnie JEBET na IP Nelson MUNGA. Ku ruhande rwa Kenya, umwe muri abo bapolisi yashimiye polisi y’u Rwanda uburyo yashoboye gukurikirana vuba iyo modoka ikanayifata hanyuma akanavuga yuko atari n’ubwambere icyo gikorwa cyo gusubizwa izi modoka zibwe kibaye kuko Polisi y’u Rwanda imaze kubasubiza izindi nyinshi.

-7665.jpg

ACP Peter Karake nawe yashimye ubufatanye bwiza buhamye basanganywe na Interpol ya Kenya binyuze muri EAPCCO anaboneraho n’umwanya wo kuburira abo bose bagifite agatima ko kwiba imodoka bazambukana imipaka ko akabo kamaze gushoboka kuko ntawuzashobora gucika adafashwe kandi akabiryozwa. Icyo gikorwa kibi kandi kigayitse rero gikwiye gucika burundu kuko ntawuzashobora kuduca mu ryahumye ngo anyereze imitungo y’abandi ngo ihere.

Source: RNP

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Ubwanditsi 14 Mar 2022
Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Oct 2025
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda
Amakuru

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu
POLITIKI

Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu

Ubwanditsi 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru