• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Editorial 23 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko mu gihe benshi mu Banyarwanda bishimira ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Kuwa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.

Uyu muhango wabaye kuwa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.

-8463.jpg

Perezida Kagame asinyira kuyobora u Rwanda abifashijwemo na Mme Jeannette Kagame

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye amashyaka yamutanzeho umukandida mu matora aheruka, anavuga no kuri babiri bari bahanganye mu matora aheruka.

Ati “Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”

Yanabwiye abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora aho yabishimangiye agira ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye. “

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

-8464.jpg

Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda ya Gatatu

2017-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Editorial 29 Apr 2017
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016
Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Rwanda : Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho 19

Editorial 05 Sep 2017
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Editorial 28 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru