• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Editorial 03 Jun 2016 IMIKINO

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ashyigikiye ikipe ya Golden State Warriors mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’umukino wa basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Kamena 2016 nibwo hatangira imikino ya nyuma bita “NBA Finals” hagati ya Golden State Warriors na Cleveland Cavaliers nk’uko zari zahuye umwaka ushize.

Nk’umukunzi w’imikino muri rusange cyane cyane umupira w’amaguru, tennis na basketball; Perezida Kagame ashyigikiye ko Golden State Warriors yisubiza igikombe yegukanye umwaka ushize.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yishimiye ko Golden State Warriors yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino nyuma yo gutsinda Oklahoma City Thunder imikino 4 kuri 3 mu mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba.

-2843.jpg

Perezida Paul Kagame aherutse mu nama yiga ku iterambere rya basketball muri Afurika i Toronto, akaba yagaragaje ko afana Golden State Warriors (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame nyamara anakunda Oklahoma City Thunder kuko yanditse agira ati “Wari wisanga muri ibi bihe? Amakipe nkunda kurusha ayandi yahuriye ku mikino ya nyuma ya NBA mu Burengerazuba. OKC v GSW. Nishimiye iyatsinze iyo ari yo yose.”

-2837.jpg

Yongeyeho ati “Nuko nuko Golden State Warriors !!! Nzabashyigikira muri uru rugendo muzahuramo na Cleveland Cavaliers.”

-2838.jpg

Mu mukino ya nyuma y’irushanwa rya NBA bita “NBA Playoffs”, amakipe 8 mu Burengerazuba n’andi 8 mu Burasirazuba ahura hagati yayo akishakamo imwe imwe ku mpande zombi bityo izo ebyiri zigahurira ku mikino ya nyuma.

Buri kipe ikina n’iyindi imikino 7 ariko itanze indi imikino 4 ni yo iba itsinze.

Imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu cyose ari yo “NBA Finals” na yo ni uko bigenda kugeza ubwo imwe itanga indi gutsinda imikino ine.

Mu mwaka ushize, Golden State Warriors iyobowe na Stephen Curry yatsinze Cleveland Cavaliers ya LeBron James, imikino 4 kuri 1 yegukana gutyo igikombe cya shampiyona ya NBA cy’umwaka wa 2014-2015 hashize imyaka 40.

-2839.jpg

Ishusho igaragaza uko imikino ya NBA Playoffs yagenze na gahunda y’uko NBA Finals zizakurikirana (Ifoto/Internet)

-2840.jpg

Ikipe zombi Perezida Kagame afana (Golden State Warriors na Oklahoma City Thunder) zahuriye ku mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba (Ifoto/NBA)

-2841.jpg

Warriors ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburengerazuba (Ifoto/NBA)

-2842.jpg

Cleveland Cavaliers ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburasirazuba (Ifoto/NBA)

Source: Izuba rirashe

2016-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Editorial 28 Dec 2021
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Editorial 11 Jan 2022
Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Editorial 30 Apr 2021
REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Editorial 30 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru