• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Ubwanditsi 03 Jun 2016 IMIKINO

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ashyigikiye ikipe ya Golden State Warriors mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’umukino wa basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Kamena 2016 nibwo hatangira imikino ya nyuma bita “NBA Finals” hagati ya Golden State Warriors na Cleveland Cavaliers nk’uko zari zahuye umwaka ushize.

Nk’umukunzi w’imikino muri rusange cyane cyane umupira w’amaguru, tennis na basketball; Perezida Kagame ashyigikiye ko Golden State Warriors yisubiza igikombe yegukanye umwaka ushize.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yishimiye ko Golden State Warriors yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino nyuma yo gutsinda Oklahoma City Thunder imikino 4 kuri 3 mu mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba.

-2843.jpg

Perezida Paul Kagame aherutse mu nama yiga ku iterambere rya basketball muri Afurika i Toronto, akaba yagaragaje ko afana Golden State Warriors (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame nyamara anakunda Oklahoma City Thunder kuko yanditse agira ati “Wari wisanga muri ibi bihe? Amakipe nkunda kurusha ayandi yahuriye ku mikino ya nyuma ya NBA mu Burengerazuba. OKC v GSW. Nishimiye iyatsinze iyo ari yo yose.”

-2837.jpg

Yongeyeho ati “Nuko nuko Golden State Warriors !!! Nzabashyigikira muri uru rugendo muzahuramo na Cleveland Cavaliers.”

-2838.jpg

Mu mukino ya nyuma y’irushanwa rya NBA bita “NBA Playoffs”, amakipe 8 mu Burengerazuba n’andi 8 mu Burasirazuba ahura hagati yayo akishakamo imwe imwe ku mpande zombi bityo izo ebyiri zigahurira ku mikino ya nyuma.

Buri kipe ikina n’iyindi imikino 7 ariko itanze indi imikino 4 ni yo iba itsinze.

Imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu cyose ari yo “NBA Finals” na yo ni uko bigenda kugeza ubwo imwe itanga indi gutsinda imikino ine.

Mu mwaka ushize, Golden State Warriors iyobowe na Stephen Curry yatsinze Cleveland Cavaliers ya LeBron James, imikino 4 kuri 1 yegukana gutyo igikombe cya shampiyona ya NBA cy’umwaka wa 2014-2015 hashize imyaka 40.

-2839.jpg

Ishusho igaragaza uko imikino ya NBA Playoffs yagenze na gahunda y’uko NBA Finals zizakurikirana (Ifoto/Internet)

-2840.jpg

Ikipe zombi Perezida Kagame afana (Golden State Warriors na Oklahoma City Thunder) zahuriye ku mikino ya nyuma yo mu Burengerazuba (Ifoto/NBA)

-2841.jpg

Warriors ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburengerazuba (Ifoto/NBA)

-2842.jpg

Cleveland Cavaliers ni yo yegukanye igikombe cyo mu gace k’Uburasirazuba (Ifoto/NBA)

Source: Izuba rirashe

2016-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.
Amakuru

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru