• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gen Gatabazi Joseph uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN,aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4,hamwe n’abarwanyi 300 ba FLN nibo bashyikirijwe uRwanda na FARDC, baciye mu Karere ka Rusizi.

Igisirikare cya FARDC cyashyikirije Ingabo z’uRwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD/FLN bagera kuri 300 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe, Kinono, Kahuzi Biega na Kamituga.

CNRD n’Ishyaka ry’abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warashinzwe na Gen.Wilson Irategeka wari umunyamabanga mukuru wungirije wa FDLR na Gen. Habimana Hamada wari ukuriye inyeshyamba za FDLR muri Kivu y’Amajyepfo.

Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen. Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.

Amakuru avuga ko abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragizwe ingwate bashyizwe mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.

Urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe bari mu maboko ya FARDC harimo n’abashyikirijwe u Rwanda.

1 . Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.

2.Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.

Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka

Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD

Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate

Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)

Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda, igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje. Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro, aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya.

Ati : “Mu gihe gito kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.

Yakomeje agira ati:twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.

Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.

Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize wa 2018,n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi,Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.

Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bo muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana. Ni mugihe umutwe wa CNRD/FLN, wakomeje gutangaza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga naza youtube ko barwanira mu ishyamba rya Nyungwe, ari nako bakwiza ibinyoma ko hafashwe imyambaro n’amakarita by’ingabo za RDF ibi bigakorwa hifashishijwe photoshop.

Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ingabo za FARDC zimaze gushyira akadomo ku irimbuka ry’iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gushakira indiri y’ubugizi bwa nabi mu mashyamba ya Congo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ndetse bakaba bavuga ko ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko nta muntu wari ukwiye kongera gutekereza gutera u Rwanda ngo bimuhire.

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 09 Apr 2021
Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024
U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru