• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya Viva Technology ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abazwi mu bijyanye no guhanga udushya iri kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 16-18 Gicurasi, ni ngarukamwaka aho iba yiga ku ikoranabuhanga, yahariwe inganda nini n’iziciriritse mu mishinga igamije guhanga udushya.

Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal kuri uyu wa Gatanu barageza ku bayitabiriye intambwe ya Afuruka mu kwihutisha ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu kiganiro kiri buze kuyoborwa na Maurice Lévy washinze sosiyete ya Publicis Groupe.

Ku nshuro ya Kane, VivaTech irahuriza hamwe abahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu bihugu 125 barimo 9,000 bakorera ibigo biciriritse mu ikoranabuhanga ndetse n’abashoramari 1,900.

Sosiyete zirindwi zo mu Rwanda ziraza kugaraza imishinga igamije guhanga udushya zikora ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu aza kugaragazwa binyuze mu mushinga wa Kigali Innovation City.

Kigali Innovation City, ni umushinga ukomeye ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Mu 2018, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika birimo umunani byo mu Rwanda nibyo byamuritse ibyo byagezeho.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibirimo Awesomity Lab yasinyanye amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bifatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi; AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

2019-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Ubwanditsi 20 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntakirutimana Théoneste  wari Umuyobozi wa  ADEPR – Uganda, yashimutiwe  Kampala
Mu Mahanga

Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi wa ADEPR – Uganda, yashimutiwe Kampala

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte
ITOHOZA

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Ubwanditsi 31 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru