• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

Ubwanditsi 30 Mar 2019 IKORANABUHANGA

U Rwanda rwungutse sitasiyo nto ebyiri z’amashanyarazi, zitezweho kugaburira no gukemura ikibazo cy’umuriro mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Bugesera no mu tundi duce tuhakikije.

Izi sitasiyo zirimo iya Nzove yubatse mu Karere ka Nyarugenge, ifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 16 n’iya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ifite ubwo gutanga Megawatt 19.

Zombi zubatswe mu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ukubiye mu masezerano y’amayero miliyoni 23 wasinyanye n’u Rwanda mu 2015, yo gukemura cyane cyane ikibazo cy’amashanyarazi atakara.

Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka umuyoboro mugari ureshya na kilometero 27 uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga no gusana sitasiyo za Mont Kigali, Jabana na Birembo.

Hari kandi kubaka izindi nshya zirimo iya Nzove na Gahanga no gukwirakwiza mubazi 8000 zifite ikoranabuhanga rimenya ingano y’amashanyarazi atakara kuri buri gice, na buri muyoboro ushyirwaho utumashini dufasha kuwugabanya.

Izi ebyiri zatashywe kuri uyu 28 Werurwe 2018, imwe imwe yatwaye miliyoni hafi eshatu z’amayero utabariyeho ayubakishijwe umuyoboro uzigezaho amashanyarazi. Ubu mu gihugu hose hari sitasiyo nto 27.

Iya Nzove igaburira ibice bya Nyabugogo n’uduce tuyikikije turimo uruganda rwa Skol, urw’amazi rwa Nzove n’abatuye Shyorongi, mu gihe iya Gahanga igaburira Kicukiro, Bugesera n’ibindi bice.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko izo sitasiyo zizafasha mu guhaza abaturage amashanyarazi no kugabanya ingano y’atakara mu bice bitandukanye birimo iby’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Bugesera, Muhanga na Kamonyi.

Ati “Iya Nzove, izajya itanga umuriro hariya muri Nzove n’ahandi ariko cyane cyane hariya, twari tuhafite uruganda rw’amazi rwa Nzove rwari rufite angana na metero kibe ibihumbi 80 ariko yose ntashobore kugera ku bantu kuko atagiraga umuriro uhagije wayazamura.”

Yakomeje agira ati “Shyorongi n’ibindi bice bagiye kubona umuriro uhagije, ubundi wabaga ari mucye kuko waturukaga kure ukahagera nta mbaraga nyinshi ufite. Iyi [Sitasiyo] ya Gahanga naho twari dufite ikibazo kinini, inganda nka Master Steel n’izindi zikeneye umuriro mwinshi ntiziwubone ariko ubu zatangiye kuwubona.”

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) igaragaza ko ingano y’amashanyarazi atakara atageze ku baturage yagabanutse ava kuri 21.1% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 agera kuri 19.1% mu wa 2017/18 ndetse intego ni ukugabanya 1% buri mwaka.

Umuyobozi uhagarariye EU mu Rwanda, Amb. Nicola Bellomo, yavuze ko bishimira intambwe u Rwanda rutera mu gukwirakwiza amashanyarazi, by’umwihariko mu kugabanya atakara kuko ari nayo ntego y’iyo nkunga.

Ati “Intego z’iyo mishinga zirasobanutse, ni ukunoza ubuziranenge bw’amashanyarazi ahabwa abanya-Kigali no gufasha inganda zihari gutera imbere. Kigali ikeneye amashanyazi menshi, aboneka neza kandi ahendutse kandi ni bimwe uyu mushinga uzakemura.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko buri munyarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze 2024.

Impuzandengo y’abayafite iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019 igaragaza ari 51% barimo 37% bafatira ku muyoboro mugari. Icyo gihe u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na Megawatt 221.1

Minisitiri Gatete na Ambasaderi Bellomo bafungura sitasiyo y’amashanyarazi

Sitasiyo ya Gahanga izagaburira Kicukiro, Bugesera n’utundi duce

Sitasiyo ya Nzove izagaburira Nyabugogo n’ibindi bice bihegereye

Src : Igihe

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Aug 2018
EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Ubwanditsi 12 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo
Amakuru

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko  yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Mu Rwanda

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’Amatora yo mu Rwanda zivuga ko yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Ubwanditsi 06 Aug 2017
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga
Amakuru

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ubwanditsi 27 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru