• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Amakuru dukesha umwe mu bantu bahafi ya Jean Paul Turayishimye aremeza ko ari mu gihirahiro gikomeye aho yabuze amahitamo mu bijyanye na politiki, dore ko we ku giti cye atishoboye. Nkuko umwe  mu nshuti ze yabitangirije ikinyamakaru Rushyashya, Jean Paul Turayishimye yabuze ayo acira nayo amira kubera gushaka gusubira muri RNC mu gihe Shebuja Kayumba Nyamwasa asa nuwa muzinutswe bitewe n’uburyo yamutunguye akamusuzugura bitigeze bibaho mugihe cyose bakoranye.

Byatangiye Jean Paul Turayishimye ashinzwe umutekano wa Kayumba Nyamwasa birangira abaye nk’umuhungu we aho yamugabiriraga bakagabana n’iminyago babaga basahuye aho Kayumba Nyamwasa yamutumaga. Ayo makuru atugeraho kandi avugako, ubu Jean Paul Turayishimye atarabasha kwakira uburyo Kayumba Nyamwasa yirengeje inshuti ye Ben Rutabana akaba na musaza w’inshoreke ye, ariwe Tabita Gwiza nanone akumva yasubira muri RNC kuko adashoboye gukora politiki wenyine, dore ko nabavuye muri RNC kera ariko Rudasingwa Theogene, Musonera na Ngarambe bose batumvikana na Jean Paul.

Jean Paul Turayishimye n’abana ba Kayumba Nyamwasa

Turayishimye kandi yabwiye iyo nshuti ye uburyo yabanye neza na Rosette Kayumba, cyane ko ariwe bamaranaga igihe, ariko nanone akagira ikibazo ko musaza we Frank Ntwali amwanga urunuka kuko kuri Ntwali RNC ni umushinga w’umuryango, kugarura Jean Paul n’akarimi ke karekare abibonamo ikibazo. Ariko ibizwi ni uko Rosette Kayumba yakomeje kuvugana na Jean Paul Turayishimye umunsi ku munsi. Kugaruka kwa Jean Paul ni Rosette ubifitemo uruhare runini ariko Kayumba Nyamwasa nawe yabwiye umugore we ko Jean Paul Turayishimye yamusuguye akanamusuzuguza bikabije bityo kugirango agaruke agomba kumusaba imbabazi ku mugaragaro, ntazongera kugarura ibya Rutabana, kutongera kugumura abatanga imisanzu muri Canada kandi agafunga ibyo Kayumba yita “ibiradiyo” bye.

Umwiryane uhoraho muri RNC

Abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bameze nk’isenene ziri mwicupa zigeraho zikaryana hagati yazo.  Kugeza ubu abayoboke bazinutswe Kayumba n’abambari be nka Sula Nuwamanya, Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora ndetse Nayigiziki Jerome.

Benshi mu bakiri bato muri RNC baracyiyumvamo Rutabana ndetse ntibateze ngo kuzabarira Kayumba wamurigishije. Ibi bikomeje guteza umwiryane uhoraho ubu RNC irimo ibice bitatu kandi byose bicungirana hafi kandi bidateze gusubirana. Igitutu kinshi kandi kiri Kuri Kayumba abantu bakomeje gufata nkukora ubusa.

Jean Paul Turayishimye we akomeje kwihisha inyuma y’amazina menshi ndetse anatira ayabandi ngo nayo ayakoreshe. Amwe muyo akoresha ninka ; @BigombG kuri Twitter na rnccongress ndetse na RNC France akoresha afatanyije na Benoit Numuhoza. Andi mazina akoresha ni Achille mwene Bagosora  kuri Facebook yiyita “ Akailo Cannavaro”. Achille Bagosora ni umunyamabanga n’umunyaruhago wa Jean Paul Turayishimye, aho bafatanyije kwigarurira abantu dore ko wa musongarere ngo ni Anicet Karege ubu nawe yamusanze ndetse baka baratangiye ibiganiro n’abandi nk’umugore wa Jean Claude Mulindahabi, Abdulkarim n’abandi.

Ushobora kwibaza uburyo andi matsinda y’ibigarasha afata RNC: Benshi kuri ubu bafata RNC nk’itsinda ry’abirasi, batagira ukuri  kandi batazi icyo bashaka. Gusa ngo ubu baragaragaye ntawe bazongera kubeshya no gukanga.

2020-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Ubwanditsi 20 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20
Amakuru

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20

RUSHYASHYA 09 May 2026
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
IMIKINO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru