• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Ubwanditsi 30 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abakomoka mu muryango mugari wa Paul Gakuba wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gushengurwa nuko Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane akomeje kwiyitirira uyu muryango maze Interahamwe zijejeta amaraso mu biganza ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakamwihanganisha yitwaje uyu muryango.

Kayisire Clarisse wiyitirira Kayisire Hyacinthe umuhungu wa Paul Gakuba nka musaza we ntacyo bapfana nubwo bahuje izina: Abana ba Paul Gakuba basigaye mu bwicanyi bwateguwe I Butare na Capt ildephonse Nizeyimana ni Innocent Kayitare uba mu Rwanda, Charles Gakuba uba muri Canada, Pauline Kanzayire uba mu bwongereza na Illuminee Gakuba uba mu Rwanda. Hakaba kandi Laurent Gatera uba mu Rwanda I Butare akaba ari murumuna wa Paul Gakuba.

Umugore wa Kayisire Hyacinthe niwe wari nyina wabo wa Clarisse alias Mukundente Ariane. Akaba aruko yajyaga agenderera abo kwa Paul Gakuba ndetse akanahaba mu gihe cy’ibiruhuko kubera guhunga ubuzima bwo mu cyaro iwabo Nyaruguru.

Ikibabaza umuryango wa Gakuru Paul ni uko abamwihanganisha ari abatemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu muryango wabo akaba nta bigarasha bagira. Bababazwa nuko inshuti y’interahamwe Kayisire Clarisse yiyitirira uyu muryango uzwi kandi watotejwe kuva muri 1990 kugera muri 1994.

Clarisse Kayisire wiyise Mukundente Ariane. Mwene Sharangabo Innocent ukomoka muri Nyaruguru. Birababaje kuba umuntu nkawe wiciwe abavandimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi utarigeze wamagana abayikoze ahubwo ugashyigikira ibitekerezo bya Aimable Karasira uvugako FPR ariyo yakoze Jenoside ubundi akavuga ko Jenoside itigegeze itegurwa kandi uzi ko Nyakwigendera Gakuba Paul yatotejwe cyane mu byitso kugeza naho bimuviriyemo urupfu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ukavugira abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nka Rene Mugenzi ugatanga n’inkunga yo kumwishyurira avocat mu rubanza rw’ubujurure yakoze mu Bwongereza. Agahebuzo ukitabira ibiganiro na Ingabire Victoire uvugako habaye genocide ebyiri ukagaragara wahimbawe uvuga ko wishimye guhura na Ingabire kuri zoom nkaho hari agakiza umutezeho. Kubakuzi ariko ntagitangaje.

Wihakanye umuryango wawe kuberako bari abakene kuva kera uri umwana warahanze bituma nyoko wanyu w’umubikira wo mu muryango w’aba Petite Soeurs de Jesus agutwara ukajya wiga ubana nabo. Ariko ikibabaje nuko no mu biruhuko wangaga kujya gusura mama wawe muri Nyaruguru.

Nyuma ya Jenoside basaza bawe babiri bararokotse umwe ajya mu gisirikare. Undi muto aho kugirango umufashe yagiye yirwariza kugeza ubu. Niyo wazaga mu Rwanda ntanumwe mu bavandimwe bawe wasuraga ahubwo wibera mu nshuti zawe zimeze neza.

Birababaje kubona utanga amafaranga yo kuburanira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nabafite ingenga bitekerezo yayo mugihe abo muvukana na bene wanyu basigaye ntacyo ubamariye. Musaza wawe uba Kiziguro n’imfura ntaho muhuriye. Gusa umuryango mugari wa Paul Gakuba urakwamaganye kuko nta kigarasha bagira mu muryango wabo.

2022-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?
Mu Mahanga

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka
POLITIKI

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura
POLITIKI

Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura

Ubwanditsi 08 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru