• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Ubwanditsi 03 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 26 twibohoye, hari Abanyarwanda bakiboshye mu bitekerezo, bikagaragazwa n’ibikorwa bigayitse byo gushaka kudusubiza ku ngoyi y’amacakubiri, batitaye ku bitambo byatanzwe ngo u Rwanda rube ruri aho ruri uyu munsi. Muri iyi nyandiko turagaruka ku bakambwe babiri,  bombi bashaje  banduranya . Abo ni Twagiramungu Faustin na Rusesabagira Paul  ubu banashinze umutwe w’iterabwoba, MRCD,udatandukanye na RNC, FDLR n’utundi dutsiko duharanira kurimbura Abanyarwanda. Niyo twise “poliki mburamajyo y’amabuguma abiri.”

Ababazi neza ibi byigomeke, bahamya ko  mu buto bwabo nta bunyangamugayo bigeze, icyakora bagahurira ku karimi kazi kureshya abashukika vuba. Abo twaganiriye bazi  Faustin Twagiramungu bavuga ko yagiye gushaka kwa Gerigori Kayibanda kubera ingengabitekerezo y’ ivangura yaranze buri wese wari muri PARMEHUTU. Ababanye nawe bya hafi bavuga ko no mu gihe cy’amashyaka menshi, ubukana bwa “Rukokoma” butari uguhirimbanira demokrasi mu Rwanda, ahubwo wari umujinya wo kwihimura kuri Perezida Yuvenali Habyarimana wishe Sebukwe Kayibanda. Abatabizi cyane cyane abakiri bato, bakurikira buhumyi Twagiramungu, ngo babonye za mademokarate, kandi ari  urwango yifitiye rw’umuntu ku giti cye, ntaho bihuriye no kurengera Igihugu. Uwanyomoza azamubwarize “projet de société” yagaragarije Abanyarwanda, uretse kuvuga ngo hazabe inama rukokoma. Ninde wigeze yumva asobanura icyari kuzavugirwa muri  iyo rukokoma, uretse “guhirika Habyarimana n’akazu ke”.

Abasaza twaganiriye, barimo Muzehe MUGENGANA Telesfori bakoranye muri STIR, na Mpatswenumugabo Visenti babanye muri MDR, bagize bati:” N’ikimenyimenyi aho Leta y’Ubumwe igiriyeho akanayibera Ministri w’intebe, Twagiramungu yananiwe kugenda mu mujyo wa FPR-Inkotanyi, kuko yayibonagamo ishyaka ry’Abatutsi, aho kuyibonamo Abanyarwanda barajwe ishinga no kubaka igihugu kibereye buri wese.

Abo basaza banyibukije  ko Twagiramungu yabaye uwa mbere mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo iyo Jenoside imaze guhagarikwa  n’ ingabo zari iza FPR,  yavugiraga ku karubanda  ko abarokotse bitetesha, biriza, kuko ‘nta gahinda k’amezi atatu kabaho”. Mu buhamya yatanze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ashinjura ba Col Bagosora na bagenzi be, yashimangiye ko nta jenoside yateguwe, ko ahubwo habaye isubiranamo,  ngo bitewe n’uburakari bwatewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana.Ejobundi mu mwaka wa 2003, ati nje kwiyamamariza kuyobora uRwanda. Abari bakuru murabyibuka ko yivugiye ko azaharanira icyazana amacakubiri mu Banyarwanda. Abanyarwanda bamweretse ko barenze ikibatanya ahubwo bazi ikibahuza, maze bamwima amajwi asubira kujirajira iBurayi.Murabyibuka yagiye akubita agatoki ku kandi ngo ntibyumvikana ukuntu  n’aho avuka, I Cyangugu, batamutoye!Aya nayo ni amacakubiri ashingiye ku turere. Abanyarwanda ntibatora akarere cyangwa ubwoko, batora ibitekekerezo bizima.

Paul Rusesabagina we ni byendagusetsa gusa. Hari abo mu muryango w’ubugorwe we batubwiye bati twarumiwe twumvise ngo”Paul” yabaye umunyapolitiki! Abo baramu be ndetse n’abo babanye  haba kuri Hotel ded Diplomates, haba no kuri Mille Collines, ndetse n’abo bakuranye, barimo NSEKANABO Enock, ukomoka ahahoze ari komini Murama, bavuga ko ubushobozi bwa Rusesabagina butamwemerera no kuyobora umudugudu. Icya mbere imyaka ye ngo ingana n’ubujiji  agendana, icya kabiri ngo kumushakiraho ubunyangamugayo ni gushakira amata ku kimasa.

Ibyo  kudakiranuka kandi ari umudive wakabaye ashyira imbere urukundo aho gushyira imbere inda,  bishimangirwa n’abahungiye muri  1000 Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Abarimo Hon. Odette Nyiramirimo , Nyakwigendera Védaste Rubangura n’abandi babaye inshuti z’umuryango wa  Rusesabagina, basobanuye ukuntu yabasinyishije inyandiko zemera amadeni yo gucumbika muri hoteli. Munyumvire umuntu witiranya umukerarugendo n’impunzi!!

Ikindi rero abamuzi neza bose bahuriraho, nuko yitwaza ko yashatse mu Batutsi, akibwira ko bituma abantu bamwibeshyaho, bakamuvanaho ingengabitekerezo ya jenoside, adasiba kuvugira kuri za BBC, ahamya ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ejobundi rero Twagiramungu na RUSESABAGINA, bamaze kubona ikinyoma kibashiranye, bati tugahuza imbaraga.Izihe se? Ubundi kwishyirahamwe si bibi, iyo  buri wese afite icyo azana, bagahuriza hamwe, bagamije inyungu rusange. Ariko se Twagiramungu afite iki, Rusesabagira afite iki. Ubwo  imvange ya rukokoma na Hoteli Rwanda byabagize abasitari , kubera kugorera amateka, barumva bizanabageza ku buyobozi bw’uRwanda koko. Ibi nabyo ni ukutamenya Umunyarwanda w’ubu, utagishukishwa ubuhendabana, ngo ayoboke buhumyi. Bazi aho bavuye, habi batakwemera gusubira, aheza bageze bifuza  kurinda, n’ejo heza bashaka kugera vuba.

2020-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Ubwanditsi 30 Dec 2020
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019
Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Ubwanditsi 27 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo
Amakuru

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Ubwanditsi 02 Jun 2019
Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Ubwanditsi 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru