• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Ubwanditsi 02 Jul 2018 IMIKINO

Croatia yari yateye ubwoba amakipe mu mikino y’amatsinda yihaniza Argentine, habuze gato ngo isezererwe muri 1/8 kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 mu mukino wayihuzaga na Denmark, ikomeza kuri penaliti bigoranye.

Mu mikino y’amatsinda Croatia yatsinze amakipe nka Argentine, Nigeria na Iceland igaragaza urwego rwo hejuru byatumye itangira guhabwa amahirwe yo kugera kure muri iki Gikombe cy’Isi ariko Denmark, yazamutse bigoranye ari iya kabiri mu itsinda habuze gato ngo iyisezerere muri 1/8.

Uyu mukino watangiye saa 20h00, Denmark yandika amateka itsinda igitego ku munota wa mbere cya Mathias Jørgensen mu gihe abafana bakicyishimira, Croatia icyishyura nyuma y’iminota itatu gitsinzwe na Mario Mandžukić.

Amakipe yombi yatangiye kugaragaza gutinyana, agasatirana ariko arinda cyane amazamu yayo bituma iminota 90 irangira nta kindi gitego kibonetsemo.

Nk’uko amategeko abiteganya hitabajwe iminota 30 ya kamarampaka, habura iminota ine ngo irangire Croatia ibona penaliti nyuma y’aho Mathias Jørgensen, wari watsinze igitego cya Denmark yateze Ante Rebić mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yari guhita iha amahirwe Croatia yo kwerekeza muri ¼ yahawe kapiteni Luka Modrić ayiteye umunyezamu Kasper Schmeichel ayikuramo, hakinwa iminota ine yari isigaye ntiyagira icyo ihindura, umukino urangira ari igitego 1-1.

Hitabajwe penaliti, wabaye umwanya wo kwigaragaza kw’abanyezamu yaba Kasper Schmeichel usanzwe ukinira Leicester City mu Bwongereza wakuyemo ebyiri na Danijel Subašić wa AS Monaco nawe wakuyemo ebyiri indi Christian Eriksen ayitera igiti cy’izamu bituma Croatia ikomeza kuri penaliti 3-2.

Croatia igomba guhura n’u Burusiya muri ¼ bwabonye itike busezereye Espagne kuri penaliti 3-4 kuri iki Cyumweru nyuma yo kunganya igitego 1-1. Aya makipe yasanze u Bufaransa muri iki cyiciro yagezemo isezereye Argentine kimwe na Uruguay yabonye itike isezereye Portugal.

Kuri uyu wa Mbere hagomba kuboneka andi makipe abiri yerekeza muri ¼ hagati ya Brazil na Mexique zihura saa 16h00 n’u Bubiligi bukina n’u Buyapani saa 20h00.

Mathias Jorgensen yatsinze igitego cya Denmark mu mukino wabereye kuri Stade ya Nizhny Novgorod

Rutahizamu wa Juventus, Mario Mandžukić yateye ishoti ikomeye umunyezamu wa Denmark Kasper Schmeichel ntiyashobora kurihagarika

Kapiteni wa Croatia, Luka Modric na bagenzi be bishimira igitego cyo kwishyura

Mario Mandžukić yasazwe n’ibyishimo

Umukino ugana ku musozo, Ante Rebic yategewe mu rubuga rw’amahina na Jorgensen, Croatia ihabwa penaliti

Luka Modrić yateye penaliti mu biganza by’umunyezamu

Christian Dannemann Eriksen ukinira Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza yarase penaliti

Umukinnyi wa Barcelona wa Croatia, Ivan Rakitic ni we watsinze penaliti ya nyuma yafashije ikipe ye gukomeza mu mikino ya 1/4

Danijel Subašić yabaye umwami wa Croatia nyuma yo gukuramo penaliti eshatu

2018-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza wa Pepiniere FC

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026
Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano

RUSHYASHYA 17 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Ubwanditsi 06 Mar 2018
80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro
UBUKUNGU

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Kigali:Polisi yihanganishije imiryango y’abana batwikiwe muri ruhurura
Mu Rwanda

Kigali:Polisi yihanganishije imiryango y’abana batwikiwe muri ruhurura

Ubwanditsi 29 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru