• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2026, nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali na Rwanda Premier League yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda yari izwi nka Rwanda Premier League ikitwa BK Premier League Pro.

Uy muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro wari witabiriwe n’itangazamakuru, hamaze gusinywa amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na Bank of Kigali yo kwitirirwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Aya masezerano atanga uburenganzira bwo guhindura izina rya shampiyona, afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba zamara igihe kingana n’imyaka itanu n’igice iri imbere uhereye kuri uyu mwaka mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ku ikubitiro Rwanda Premier League irahita ihabwa Miliyoni maganabiri na Mirongo itanu (250 000 000) y’Amafaranga y’u Rwanda agendana n’aho uyu mwaka w’imikino ugeze, dore ko hasigaye imikino  irindwi kuri buri kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ibi bisobanuye ko buri mwaka Rwanda Premier League izajya yakira miliyoni  maganatandatu z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka itanu iri imbere, uyu mufatanya bikorwa akaba agomba kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda gusa.

Muri uyu muhango, Bank of Kigali yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo mukuru Dr Diane Karusisi, mu gihe Rwanda Premier League yari ihagarariwe na Perezida wayo, Hadji Youssuf Mudaheranywa.

Hari kandi na Shema Ngoga Fabrice, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA wari umuhamya w’iki gikorwa.

Mu bindi bikubiye muri aya masezerano ni uko hagomba kubaho ubukangurambaga ku makipe yose akina ikiciro cya mbere mu Rwanda by’umwihariko no ku bakinnyi babo ko bagomba kuba bafite konti muri Banki ya Kigali, hakaba kandi ko imipira izatangira gukinwa umwaka  utaha w’imikino izaba iriho ibirango bya BK Premier League Pro.

Ikindi ni uko iyi Banki izajya yamamaza ku mikino yose izajya ikinwa muri shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, ndetse n’amakipe akazajya yambara ibirango by’iyi banki ku myenda yayo kuri kamwe mu kuboko kw’imyambaro y’amakipe y’ikiciro cya mbere.

Si ubwa mbere iyi Banki ya Kigali igaragaye mu bikorwa bya Siporo kuko kuva muri Gicurasi 2022 inzu y’imyidagaduro yahoze ari Kigali Arena ihinduriwe izina ikitwa BK Arena nayo ifite iri zina rihuye n’iya banki y’ubucuruzi iri kwizihiza imyaka 60 itangiye gukorera mu Rwanda­­­

2026-04-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports

Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports

Ubwanditsi 15 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu
Mu Mahanga

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana
Amakuru

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere
Amakuru

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru