• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Editorial 27 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyi ni idosiye imaze imyaka 15 yarazinzitswe, ikaba ivugwamo abategetsi mu Burundi barigishije intwaro icyo gihugu cyari cyatumije mu mahanga, bo bakazihera abajenosideri ba FDLR.

Uwitwa Ernest Manirumva wari Visi-Perezida w’ishyirahahmwe “OLUCOME”, urwanya ruswa n’akarengane mu Burundi, yagerageje gucukumbura iby’aya marorerwa n’abayagizemo uruhare bose, ariko mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira uwa 09 Mata 2009, yicirwa i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.

Idosiye y’urubanza rujyanye n’ubwo bwicanyi yarigishirijwe mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko bivugwa n’ ibitangazamakuru ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muw’2010, igaragaza ko igipolisi cy’u Burundi cyatumije mu gihugu cya Maleziya imbunda 40.000, ariko zigejejwe i Bujumbura zihishwa mu rugo kwa Perezida Petero Nkurunziza, mbere yo koherezwa mu ndiri ya FDLR, mu burasirazuba bwa Kongo.

Uburemere bw’iki kibazo bwatumye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze z’Amerika, FBI, rukinjiramo, ndetse ruza no kugaragaza ko uretse Perezida Nkurunziza witabye Imana muw’2020, hari n’ibindi bikomerezwa muri CNDD-FDD byagize uruhare mu kuyobereza izo ntwaro muri FDLR, no mu iyicwa rya Ernest Manirumva. Imyanzuro ya FBI isaba gukurikirana abo bagizi ba nabi, ntiyigeze ihanwa agaciro.

Muri ibyo bikomerezwa, harimo Gen.Gervais Ndirakobuca bakunze kwita “Ndakugarika” kubera ubugome bwe ndengakamere, icyo gihe akaba yari icyegera cy’umukuru wa Polisi y’u Burundi. Ubu Gen. Ndakugarika ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, kuva muri Nzeri 2022.

Undi ni Gen. Alain Guillaume Bunyoni icyo gihe wari Minisitiri w’Umutekano, akaba ari nawe wari watumije izo ntwaro. Ubu Gen. Bunyoni ari mu ibohero atazira iyo dosiye, ahubwo kubera gushyamirana bikomeye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Hari kandi Gen. Adolphe Nshimirimana wari umukuru w’iperereza mu Burundi igihe ibyaha byakorwaga, akaba yarapfuye muw’2015.

Mu kwibuka imyaka 15 Ernest Manirumva amaze yambuwe ubuzima, ishyirahamwe”OLUCOME” yakoreraga rirateza ubwega, risaba ko umuryango wa nyakwigendera wahabwa ubutabera. Birasa no kugosorera mu rucaca ariko, kuko na OLUCOME izi neza ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwimitse umuco wo kudahana, cyane cyane iyo abaregwa ari abambari bayo.

Imikoranire hagati y’ubutegetsi bw’uBurundi n’abajenosideri ba FDLR rero si iya none. Magingo aya ntibikinagirwa ibanga, kuko n’ubu icyo gihugu cyohereje, ku mugaragaro, abasirikari ndetse n’Imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD-FDD), gufatanya na Leta ya Kongo na FDLR gutsemba Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse no kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abahoze mu mitwe y’iterabwoba nka FLN, FDLR n’iyindi, bakaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda, babwiye inkiko uburyo abategetsi b’uBurundi bafashije iyo mitwe, mu kuyishakira no kuyitoreza abarwanyi, mbere yo kubaha intwaro n’inzira ngo batere u Rwanda.

Itangazamakuru ryigenga ndetse n’ abasesengura politiki ya CNDD-FDD rero, basanga imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye, nko kwikoma ubuyobozi bw’u Rwanda no kurushinja ibirego adafitiye gihamya, ayiterwa n’ikimwaro, no kugerageza gusobanura impamvu akorana n’abajejeta amaraso ku biganza.

2024-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Editorial 19 May 2024
Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Editorial 15 Mar 2016
Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 14 Apr 2018
Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye  iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Editorial 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025
Amakuru

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Editorial 31 May 2025
Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga
POLITIKI

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Editorial 18 May 2018
Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe
ITOHOZA

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Editorial 11 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru