• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Ubwanditsi 27 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyi ni idosiye imaze imyaka 15 yarazinzitswe, ikaba ivugwamo abategetsi mu Burundi barigishije intwaro icyo gihugu cyari cyatumije mu mahanga, bo bakazihera abajenosideri ba FDLR.

Uwitwa Ernest Manirumva wari Visi-Perezida w’ishyirahahmwe “OLUCOME”, urwanya ruswa n’akarengane mu Burundi, yagerageje gucukumbura iby’aya marorerwa n’abayagizemo uruhare bose, ariko mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira uwa 09 Mata 2009, yicirwa i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.

Idosiye y’urubanza rujyanye n’ubwo bwicanyi yarigishirijwe mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko bivugwa n’ ibitangazamakuru ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muw’2010, igaragaza ko igipolisi cy’u Burundi cyatumije mu gihugu cya Maleziya imbunda 40.000, ariko zigejejwe i Bujumbura zihishwa mu rugo kwa Perezida Petero Nkurunziza, mbere yo koherezwa mu ndiri ya FDLR, mu burasirazuba bwa Kongo.

Uburemere bw’iki kibazo bwatumye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze z’Amerika, FBI, rukinjiramo, ndetse ruza no kugaragaza ko uretse Perezida Nkurunziza witabye Imana muw’2020, hari n’ibindi bikomerezwa muri CNDD-FDD byagize uruhare mu kuyobereza izo ntwaro muri FDLR, no mu iyicwa rya Ernest Manirumva. Imyanzuro ya FBI isaba gukurikirana abo bagizi ba nabi, ntiyigeze ihanwa agaciro.

Muri ibyo bikomerezwa, harimo Gen.Gervais Ndirakobuca bakunze kwita “Ndakugarika” kubera ubugome bwe ndengakamere, icyo gihe akaba yari icyegera cy’umukuru wa Polisi y’u Burundi. Ubu Gen. Ndakugarika ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, kuva muri Nzeri 2022.

Undi ni Gen. Alain Guillaume Bunyoni icyo gihe wari Minisitiri w’Umutekano, akaba ari nawe wari watumije izo ntwaro. Ubu Gen. Bunyoni ari mu ibohero atazira iyo dosiye, ahubwo kubera gushyamirana bikomeye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Hari kandi Gen. Adolphe Nshimirimana wari umukuru w’iperereza mu Burundi igihe ibyaha byakorwaga, akaba yarapfuye muw’2015.

Mu kwibuka imyaka 15 Ernest Manirumva amaze yambuwe ubuzima, ishyirahamwe”OLUCOME” yakoreraga rirateza ubwega, risaba ko umuryango wa nyakwigendera wahabwa ubutabera. Birasa no kugosorera mu rucaca ariko, kuko na OLUCOME izi neza ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwimitse umuco wo kudahana, cyane cyane iyo abaregwa ari abambari bayo.

Imikoranire hagati y’ubutegetsi bw’uBurundi n’abajenosideri ba FDLR rero si iya none. Magingo aya ntibikinagirwa ibanga, kuko n’ubu icyo gihugu cyohereje, ku mugaragaro, abasirikari ndetse n’Imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD-FDD), gufatanya na Leta ya Kongo na FDLR gutsemba Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse no kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abahoze mu mitwe y’iterabwoba nka FLN, FDLR n’iyindi, bakaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda, babwiye inkiko uburyo abategetsi b’uBurundi bafashije iyo mitwe, mu kuyishakira no kuyitoreza abarwanyi, mbere yo kubaha intwaro n’inzira ngo batere u Rwanda.

Itangazamakuru ryigenga ndetse n’ abasesengura politiki ya CNDD-FDD rero, basanga imyitwarire ya Perezida Ndayishimiye, nko kwikoma ubuyobozi bw’u Rwanda no kurushinja ibirego adafitiye gihamya, ayiterwa n’ikimwaro, no kugerageza gusobanura impamvu akorana n’abajejeta amaraso ku biganza.

2024-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 09 Jan 2018
U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Ubwanditsi 18 Feb 2022
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Ubwanditsi 04 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”
Amakuru

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda
Mu Mahanga

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru