• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Jan 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, Shyaka Kanuma, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro n’ibijyanye n’isoko rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yatsindiye binyuze mu buriganya.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Chief Supt. Lynder Nkuranga, niwe wemeje iby’itabwa muri yombi rya Shyaka Kanuma.

Chief Supt. Nkuranga ati “Shyaka Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority kijyanye n’imisoro y’imyaka ishize itarishyuwe ndetse n’ibindi byaha.”

Chief Supt. Lynder Nkuranga yirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iri tabwa muri yombi kuko ngo hagikomeje iperereza. Gusa yavuze ko ‘ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.”

Bivugwa ko Shyaka abereyemo Rwanda Revenue Authority imisoro ingana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda atishyuye mu gihe cy’imyaka itatu.

Ashinjwa kandi kuba yarakoresheje impapuro mpimbano agatsindira isoko rya miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nyuma y’aho yari yakoresheje amazina y’abantu ariko bo batazi ko bari mu ipiganwa ndetse batari n’abafatanyabikorwa be.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru cye, Rwanda Focus, cyandikaga mu rurimi rw’Icyongereza yaragifunze bikaba bivugwa ko byaturutse ku bibazo by’amikoro.

Umwe mu bantu bazi neza ibya Shyaka yavuze ko ‘yari amaze igihe kinini adatanga imisoro, akoresha uburiganya mu kwiba ibigo bitandukanye ndetse ntiyashoboraga no kwishyura abakozi be’.

Bivugwa kandi ko mu gihe yafungaga ikinyamakuru cye, Shyaka yari arimo amafaranga arenga miliyoni 18 abantu batandukanye harimo n’abakozi be.

Ikindi kandi ni uko ngo mu minsi ishize yatse inkunga ya miliyoni eshatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, avuga ko ari ayo gukomeza igitangazamakuru cye, ariko ngo akayakoresha mu bindi birimo kwishyura inguzanyo ya banki ingana na miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, n’ubu akaba aribyo yari akirimo kugerageza.

-5221.jpg

Umunyamakuru Shyaka Kanuma

2017-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Ubwanditsi 10 Jul 2016
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Ubwanditsi 12 May 2016
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Ubwanditsi 19 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe
Amakuru

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Bishop Rugagi yarekuwe
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yarekuwe

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru