• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018 Mu Mahanga

Perezida wa Centrafrique, Prof Faustin Archange Touadera yambitse imidari y’ishimwe ya Loni ba Ofisiye n’abasirikare bato ba batayo ya 4 ikorera mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa (MINUSCA) muri iki gihugu.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma.

Perezida Touadera yashimiye byimazeyo u Rwanda n’abasirikare barwo ku bunararibonye, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.

Yagize ati “Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu, turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza”.

Umuyobozi w’Ingabo zo muri Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, yashimiye Umukuru w’Igihugu, guverinoma n’abaturage bose ba Centrafrique ku buryo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije avuga ko ari byo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe.

Yakomeje agaragaza ibikorwa byaranze ubutumwa bw’amahoro bari maze umwaka bakorera muri icyo gihugu.

Lt Col Nyirihirwe, yanashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA kubw’icyizere bwabagiriye kugira ngo abe aribo bahabwa inshingano zo kurinda Umuyobozi w’igihugu n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

Uyu muhango wanitabiiriwe n’abanyarwanda batuye muri Centrafrique. Biteganyijwe ko gusimburana kw’abasirikare ba Batayo ya kane n’iya gatanu bizatangira ku itariki ya 28 Gashyantare 2018.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

RUSHYASHYA 07 Oct 2026
Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Ubwanditsi 13 Dec 2021
Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Ubwanditsi 02 May 2018
ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE
Amakuru

ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE

RUSHYASHYA 28 Jan 2026
Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe  yiterabwoba
Mu Rwanda

Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe yiterabwoba

Ubwanditsi 13 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru