|
Perezida wa Centrafrique, Prof Faustin Archange Touadera yambitse imidari y’ishimwe ya Loni ba Ofisiye n’abasirikare bato ba batayo ya 4 ikorera mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa (MINUSCA) muri iki gihugu.
Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma. Perezida Touadera yashimiye byimazeyo u Rwanda n’abasirikare barwo ku bunararibonye, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo. Yagize ati “Turashima ubwitange mwakoranye akazi kanyu ko kubungabunga amahoro no kugarura ituze mu gihugu cyacu, turashima urukundo n’ubwitange mwatugaragarije mudushakira imibereho myiza”.
Umuyobozi w’Ingabo zo muri Batayo ya kane, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, yashimiye Umukuru w’Igihugu, guverinoma n’abaturage bose ba Centrafrique ku buryo babakiriye n’ubufatanye babagaragarije avuga ko ari byo byatumye buzuza inshingano zabo n’ubutumwa bahawe. Yakomeje agaragaza ibikorwa byaranze ubutumwa bw’amahoro bari maze umwaka bakorera muri icyo gihugu.
Lt Col Nyirihirwe, yanashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA kubw’icyizere bwabagiriye kugira ngo abe aribo bahabwa inshingano zo kurinda Umuyobozi w’igihugu n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu. Uyu muhango wanitabiiriwe n’abanyarwanda batuye muri Centrafrique. Biteganyijwe ko gusimburana kw’abasirikare ba Batayo ya kane n’iya gatanu bizatangira ku itariki ya 28 Gashyantare 2018. ![]() ![]() |
|
Inkuru zigezweho
-
U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu | 01 Oct 2026
-
Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside | 01 Oct 2026
-
AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027 | 29 Sep 2026
-
Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi | 28 Sep 2026
-
Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi | 28 Sep 2026
-
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero | 28 Sep 2026







