• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Ubwanditsi 13 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ibiro, amakompanyi n’abantu ku giti cyabo bakora ibikorwa by’ivunja n’ivunjisha mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba(FIU) , Assistant Commissionner of Police(ACP) Joseph Costa Habyara , rikaba rifite inshingano z’ingenzi zo kwegeranya, gusesengura, kugeza amakuru ku babishinzwe no kugenza ibyaha, mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, atangaza ko abakora ijunja n’ivunjisha bitemewe bakigaragara kandi bakorana n’abafite ibiro n’amakompanyi bakora ako kazi nta burenganzira bafite.

ACP Habyara agira ati:” Amabanki n’ibiro bivunja ni abahawe uburengenzira n’ibyangombwa byo gukora ibyo bikorwa, mu gihe hari n’abandi babikora ariko babiherewe uburenganzira bitewe n’ubucuruzi bakora ndetse n’abo bakira, aba ni nk’abakorera ku ma hoteli, za kazino, kompanyi z’ubukerarugendo no gutwara abantu, amaduka yo ku bibuga by’indege n’ahandi bakira abanyamahanga n’abandi badatuye mu gihugu.

Kuri ubu mu Rwanda, hari ibiro by’ivunjisha 88 bibifitiye uburenganzira n’ibyangombwa, muri byo 55% bikorera mu mujyi wa Kigali.

Muri Nzeli umwaka ushize, Polisi yakoze umukwabu wo kurwanya abavunja mu buryo butemewe ndetse n’ubundi bucuruzi butemewe bufite aho buhuriye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga, aho hafashwe abantu benshi barimo n’abavunja ku buryo butemewe.

ACP Habyara akomeza agira ati:”Amabwiriza agenga ubu bucuruzi asanzwe yarashyizweho kugirango arinde ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda. Aya mabwiriza akaba agizwe n’amategeko ahana abanyuranya nayo, itegeko rigenga Banki Nkuru hamwe n’amabwiriza agenga ibiro by’ivunjisha.”

Itegeko nshinga , mu ngingo yaryo ya 488 ivuga ku kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n‟amategeko, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

-2657.jpg

ACP Habyara yongeraho ati:” N’ubwo hasanzweho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi ariko, ntibibuza ko hakiboneka abakivunjisha mu buryo butemewe n’amategeko ahanini bakorana n’ibiro by’ivunjisha nabyo bitemewe cyangwa abantu ku giti cyabo babikora mu buryo bwa magendu.”

Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ikoreshwa nabi ry’ibikorwa by’ivunjisha rigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu harimo guta agaciro k’isoko ry’ivunjisha, ubukungu bw’igihugu bushingira ku ifaranga ry’amahanga, guta agaciro kw’ifaranga ry’imbere mu gihugu, ibyoherezwa mu mahanga bibura ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga , habaho kunyereza imisoro ku bakora ivunjisha ritemewe no kubagenzura ngo bafatwe bikagorana kandi hakabaho ihererekanya ry’amafaranga ritemewe ndetse no gutera inkunga iterabwoba byose bidashobora kugenzurwa neza.

Akaba ahamagarira abanyarwanda n’abandi bantu bose baba mu Rwanda kwirinda ibyo bikorwa by’ivunjisha bitemewe(black markets/ marché noirs), ubucuruzi bujyanye nabyo ndetse no kwishyura mu mafaranga y’amahanga.

Barahamagarirwa kandi gukorana na Polisi batanga amakuru ku bakora ubwo bucuruzi butemewe hagamijwe kurinda ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu cyacu.
Bwana Muhigi Zéphanie, uhagarariye ishyirahamwe ry’abafite ibiro by’ivunjisha( Rwanda Forex Bureaux Association) yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo guca akajagari mu bikorwa by’ivunja n’ivunjisha aho yagize ati:” Aka kajagari kadukururiraga igihombo kuko twe dutanga imisoro kandi dukodesha aho dukorera mu gihe bariya bo batagira aho bakorera bo basanga abavunjisha aho bari, kandi bagakwepa imisoro.”

Yavuze ko ishyirahamwe ryabo ryiteguye gukorana na Polisi ngo akajagari gacike kandi agira inama abakora ubu bucuruzi mu buryo butemewe ko batangira gahunda yo gushaka ibyangombwa kuko imitangire yabyo isobanutse kandi abadashoboye gukora bonyine bakaba bakwishyira hamwe.

RNP

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016
AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Ubwanditsi 03 May 2021
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020
POLITIKI

Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda
IMIKINO

Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda

Ubwanditsi 17 Dec 2016
CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize
UBUKUNGU

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Ubwanditsi 05 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru