• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 30 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abaturage bagera kuri 350 bo mu tugari dutatu two mu karere ka Muhanga na Kamonyi bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo muri Muhanga bahawe ubu butumwa ni abatuye mu kagari ka Butare; ho mu murenge wa Kabacuzi, hamwe n’abo mu ka Kigarama; ho mu murenge wa Cyeza, naho mu karere ka Kamonyi bukaba bwarahawe abatuye mu kagari ka Giko, ho mu murenge wa Kayumbu.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 29 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Ntaganda, akaba yarunganiwe n’umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), SP Modeste Mbabazi.

SP Ntaganda yabwiye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yabasobanuriye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi yongeraho ko bene ibyo bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima biyarimo.

SP Ntaganda yagize ati:” Inkangu, gutemba k’ubutaka, n’imyuzure ni bimwe mu biza biterwa no kwangiza ibidukikije. Ibi biza biteza umutekano muke kuko hari igihe bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa, ndetse byangiza ibintu bitandukanye.”

Yakomeje agira ati:”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.”

SP Mbabazi yabwiye abo baturage ati: “Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Abantu bagomba kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

Yasobanuriye abo baturage icyo ibidukikije ari cyo, kandi ababwira ibihano bihabwa umuntu ufashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse n’ufatiwe mu bindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Iyi nama yabereye mu kagari ka Kigarama yabanjirijwe n’igikorwa cyo kugenzura ibirombe biri muri turiya tugari uko ari dutatu.

Muri ubwo bugenzuzi hafashwe abantu babiri kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.

SP Mbabazi yagize ati:”Ba nyiri ibirombe n’ababikoramo twabagiriye inama y’ukuntu bakora ibikorwa byabo batangije ibidukikije cyangwa ngo bateze izindi ngorane.”

Uwasigariyeho umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Sebashi Claude yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo baturage ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo binyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha.

RNP

2016-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

u Burundi bwemeye kwakira  imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

u Burundi bwemeye kwakira imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

Ubwanditsi 03 Sep 2016
Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Ubwanditsi 25 Nov 2017
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona
Mu Mahanga

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016
Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire
Mu Rwanda

Gatsibo: Yafashwe yiba agirwa intere, ise ategekwa kugurisha isambu ye ngo amwishyurire

Ubwanditsi 13 May 2017
Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru