• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Ubwanditsi 23 Sep 2017 POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi uko u Rwanda rwahisemo kubaho rutagira ikigo na kimwe cy’impfubyi ahubwo umwana wese akarererwa mu muryango.

Abana ibihumbi n’ibihumbi babaga mu bigo by’impfubyi bashakiwe imiryango ibarera, igihugu kikaba kishimira ko Abanyarwanda bumvise umuco gakondo ko umwana ari uw’igihugu muri rusange.

Politiki yo gukura abana mu bigo by’impfubyi bagashyirwa mu miryango yabaye u Rwanda rusohotse mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni naho ababarirwa mu bihumbi 75 bagasigara ari impfumbyi zitagira kivurira.

Inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance” yabereye i New York ubwo abakuru b’ibihugu bari mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye.

-8075.jpg

Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro mu nama y’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Jenoside ikirangira, igihugu cyasigaranye inshingano zikomeye zo gusana imitima yakomerekejwe, kuvura inkomere no kongera kubaka inzego zari zasenywe.”

Muri “Global First Ladies Alliance” abagore b’abakuru b’ibihugu baterana inkunga mu bushobozi bwabo mu kuganira ku ngingo zizana impinduka nziza mu bihugu byabo no ku isi.

Madamu Jeannette Kagame, akaba yababwiye ko mu Muco Nyarwanda “Nta rwego na rumwe rushyirirwaho kwita ku bana b’impfubyi. Iyo umwana yabaga impfubyi yahitaga ahabwa umuryango mugari ukamwitaho cyangwa se agahabwa abaturanyi.”

Ni ho yahereye avuga ko hashingiwe kuri uwo muco, guverinoma yashyizeho gahunda yo gusubiza abana mu miryango, bagashakirwa imiryango ibarera nk’abana bayo (adoption).

Iyo uvuze ku kwita ku bana batagira kivurira hari ibihe bikomeye byo muri 2007, bitasibangana mu mutwe wa buri Munyarwanda.

-8074.jpg

Madamu Jeannette Kagame mu ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu byo ku isi “Global First Ladies Alliance”

Muri 2007, mu buryo bwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’impfubyi mu Rwanda, hashyizweho urwego rushinzwe kurengera abana b’impfubyi rwise “National Strategic Plan for Orphans and Vulnerable Children”.

Muri uyu mwaka kandi, Imbuto Foundation, Umuryango uyoborwa na Madamu Jeannette Kagame, ni bwo watangije gahunda ya ba “Malayika Murinzi” mu rwego rwo kwita ku bana batagira kivurira.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ba Malayika Murinzi basaga ibihumbi bitatu, aba akaba ari bantu bakuze bagiye bagaragariza abana batawe n’ababyeyi babo urukundo ntagereranywa bakemera kubabera ababyeyi.

Jeannette Kagame ati “Twafashe icyemezo cyo kujya dushimira abo bagabo n’abagore mu ruhame kubera ibikorwa byabo kugira ngo dushishikarize n’abandi kugira umutima nk’uwo, twongere ducane urumuri rw’icyizere ku bana by’umwihariko abatagira kivurira.”

Muri 2012 kandi, ni bwo gahunda y’ ivugururwa ry’itegeko ryo kwita ku bana yateguye uburyo abana bose bagomba gukurwa mu bigo by’impfubyi, abana bose bakarerwa mu miryango.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “Gusubiza abana mu miryango bakongera kubona urukundo rwa kibyeyi aribyo byafashije mu kubaka uburyo burambye bwo kwita ku mwana no gushyira uburyo bwo kugenzura uko abana babayeho.”

Kugeza ubu, abana ubihumbi 2 na 909 mu bana ibihumbi 3 na 323 babaga mu bigo by’impfubyi babonye imiryango ibarera, ibigo 21 kuri 33 byashoboye kubonera imiryango abana bose byareraga.

Madamu Jeannette Kagame ati “Nk’igihugu cyahuye n’amateka asharira yo gutsindwa kwa muntu kikongera kwiyubaka gihereye ku busa, twisanze tugomba gukoresha uburyo budasanzwe mu kwihutisha iterambere ryacu nta n’umwe dusize inyuma.”

Yakomeje avuga ko hari izindi gahunda zikomeje zo kwita ku bana binyuze mu buringanire n’ubwuzuzanye mu nzego zose z’u Rwanda kugira ngo urubyiruko rwitabweho mu buryo bwose bushoboka ababyeyi bombi babigizemo uruhare.

-8076.jpg

Madamu Jeannette Kagame mu kiganiro i New York

Madamu Jeannette Kagame yogeyeho ati “iGuhura bidufasha kwigira ku masomo ya buri gihugu kandi tukarebera hamwe uko twashora imari kandi tukongerera ubushobozi abaturage bacu kugira ngo bashobore kubaka imiryango irambye, ibereye urubyiruko rwacu.”

2017-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

RUSHYASHYA 26 Nov 2025
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye
HIRYA NO HINO

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside
Mu Mahanga

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga
Uncategorized

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru