• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Uruhande rushyigikiye Kayumba Nyamwasa rwatangaje ko rwirukanye abayoboke 6 bari mu myanya ikomeye muri wa mutwe w’iterabwoba, RNC, ngo kubera”kwigomeka ku buyobozi”.

Abo barimo Frank Ntwari nyamara wahoze ari ishumi ya Nyamwasa, bahise batangaza ko bazira kwamagana ubujura n’ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa na Jérome Nayigiziki, ndetse bemeza ko badashobora kwirukanwa n’agatsiko k’abatekamutwe.

Ejo kuwa 11/10/2023, umwiryane wakomereje mu kiryabarezi ” Ishema”(uretse ko unahasanzwe), ingirwashyaka ry’abarwayi bo mu mutwe, bayobowe na Padiri Tomasi Nahimana.

Umugore witwa Nadine Claire Kansinge yasohoye itangazo rivuga ko yirukanye Nahimana mu ishyaka, ngo kuko yavuze ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Rwanda umwaka utaha, kandi ngo iryo shyaka ryaramaze kwemeza ko Nadine Kansinge ari we mukandida waryo!

Kugeza ubu Tomasi Nahimana ntacyo aravuga kuri iri tangazo rya Kansinge, ariko ababikurikiranira hafi baremeza ko umuriro ugiye kwaka hagati y’uwo mupadiri na Kansinge, nyamara bizwi ko basanganywe ubucuti bushingiye ku ishimishamubiri.

Ibi bije byiyongera ku macakubiri akomeye hagati ya Tomasi Nahimana na J.Paul Ntagara, bahoze bita”minisitiri w’intebe wa guverinoma yo mu buhungiro”, Padiri Nahimana ngo abereye”perezida”!

Nahimana na Ntagara bateranye amagamvo birambira abakurikira umbuga nkoranyambaga, bashinjanya kubeshya no kwiba abashukika bwangu.

Amakuru yizewe ava mu bambari ba Padiri Tomasi Nahimana arahamya ko ari mu mazi abira , cyane cyane nyuma y’aho abeshyeye ibigarasha bigenzi bye ko yagiranye umubonano na Perezida Tshisekedi wa Kongo. Byahe byo kajya ko ngo yasabye Tshisekedi akayabo ka miliyoni y’amadolari ngo yegeranye abarwanyi bo gutera Rwanda, umunyekongo akamucishamo ijisho ndetse akanga kumwakira!

2023-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!
INKURU NYAMUKURU

Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Ubwanditsi 26 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru