• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Ubwanditsi 12 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 9 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yamamaye ko Canada itagishyigikiye Michaëlle Jean uhatanye na Mushikiwabo Louise ku Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Icyizere cya Michaëlle cyayoyotse nyuma yuko Canada yabayemo Guverineri (2005-2010) n’Intara ya Québec avukamo bitangaje ko bizashyigikira Mushikiwabo uyobora Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda kuva mu 2009.

Amatora ateganyijwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018 mu isozwa ry’inama ya OIF iteraniye i Erevan muri Arménie.

Muri iyi nama kandi Arabie Saoudite yari yasabye kwinjira muri OIF yakuyemo ubusabe bwayo.

Iki gihugu cyagiranye amahari na Canada cyirukana Ambasaderi wayo. Cyanasheshe amasezerano mu by’ubucuruzi n’ishoramari nyuma y’uko Canada ivuze ku mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu cyafunze.

Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi na OIF, Mélanie Joly, yatangaje ko batagishyigikiye Michaëlle ahubwo bari inyuma ya Mushikiwabo.

Irindi tangazo ni irya Québec ryavuze ngo ‘‘Minisitiri w’Intebe François Legault ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Michaëlle anengwa gukoresha nabi umutungo wa OIF. Bivugwa ko yashyize ibihumbi $500 mu kuvugurura inzu abamo i Paris, anagura ‘piano’ y’ibihumbi $20.

Icyemezo cy’ibi bihugu cyahujwe no kwiyunga kuri Afurika no gushyigikira amaraso mashya ya Mushikiwabo.

Inzobere ku Mibanire Mpuzamahanga muri Kaminuza y’Ubushakashatsi ya Montreal, Jocelyn Coulon, yatangaje ko Canada yamushyigikiye inatumbiriye imbaraga za Afurika zayisubiza mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi.

Ati “Ubu Canada, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bikwiye kwibanda ku ntego zirambye [nko kujya mu kanama ka Loni]).

Mushikiwabo ashyigikiwe na AU (ifite amajwi 29) ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uyobora igihugu gifite ijambo muri OIF.

Mu bihugu 84 bigize OIF, 58 byemerewe gutora mu gihe 26 ari indorerezi.

Kwiyunga kwa Canada kuri ibi bihugu bisobanuye byinshi kuri iki gihugu gishaka kwinjira mu kanama ka Loni muri manda y’imyaka ibiri izatangira ku wa 1 Mutarama 2021.

Canada ihanganiye imyanya ibiri na Norvège na Ireland. Amatora azabera mu Nteko Rusange ya 75 mu 2020. Gutsindira umwanya bizasaba Canada gutorwa n’ibihugu 129 muri 193. Muri byo Afurika ihagarariwe na 54.
Amabwiriza y’aka kanama agena ko ibihugu icumi bisimburana byiyongera kuri bitanu bihoraho birimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki gihugu cyatorewe kwinjiramo inshuro esheshatu ariko kiza gutsindwa mu 2010 ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Stephen Harper. Abasesenguzi babyegetse kuri dipolomasi itaboneye no kugabanya inkunga ku bihugu bya Afurika.

Ibyo bigatuma hari abakeka ko Canada ishaka kugaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose igashyigikira ibihugu bya Afurika, yiteze ko nayo aho bikenewe izabona amajwi yabyo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau aganira na Michaëlle Jean

Mu ijambo rye mu itangizwa ry’Inama ya OIF, Michaël Jean yavuze ko uyu muryango urimo ubwumvikane bw’amatsinda mu nyungu zayo

2018-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ubwanditsi 12 Feb 2025
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ubwanditsi 24 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.
Amakuru

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu
Amakuru

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens  niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi
IMIKINO

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru