• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Seth Sendashonga wari utuye muri Kenya akaba yaragize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro y’Arusha k’uruhande rwa RPF-Inkotanyi, afatanije na Bizimungu Pasteur, Patrick Mazimpaka, Jack Bihozagara n’abandi.. banyapolitiki bari bakuru muri FPR, yaje gutatira igihango nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, atangira gusebya Inkotanyi ko zica Abahutu, afatanyije na Twagiramungu na Col. Rizinde Theonetse nawe wari muri RPA.  Nyuma baje guhunga igihugu  Col.Rizinde na Sendashonga bombi biciwe  muri Kenya, ubwo bari baratangiye kugambanira u Rwanda bafatanije na Uganda.

Bivugwa ko kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 1998 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Seth Sendashonga yishwe arashwe ubwo yari kumwe mu modoka imwe n’umugore we batashye aho babaga nk’impunzi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ariko umugore we ararokoka.

Mme Cyrie Sendashonga umugore wa Sendashonga nawe wayobotse abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri RNC

Col. Theoneste Rizinde we yishwe yamaze gutegura ibirego kuri RPF avuga ko ariyo yahanuye indege ya Habyarimana ko ndetse Rizinde ubwe yabigizemo uruhare nk’umusilikare mukuru wari kuruhande rw’Inkotanyi akaba yarabaye no mu ngabo za Habyarimana ngo kuko ariwe wari uzi uyu mugambi kandi azi n’ikerekezo indege ya habyarimana akatiramo mbere y’uko yururuka kukibuga cy’indege I Kanombe.

Sendashonga Seth , wari warabaye muri Guverinoma y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe amaze iminsi mu biganiro byari bigamije gutegura igitero hifashishije ingufu za gisirikare ku Rwanda mu mugambi wo gukuraho Leta yagiye ahunze. Uyu mugambi akaba yari awufatanyije na Col. Rizinde.

Hari hashize iminsi mike Sendashonga abonye abaterankunga muri iyo ntambara yateguraga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.

Ku mapaji ya 366 na 367 y’icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier avuga ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana.

Prunier avuga ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.

Agira ati “Sendashonga yarambwiye ngo nanjye ngomba kwigaragaza. Buri wese yifashisha imbunda kugira ngo azagire amahirwe yo kwicara ku meza y’ibiganiro umunsi umwe.

Ndamutse nkomeje kwanga imbunda hari igihe cyazagera nkagaragara nk’aho ntacyo mvuze.”

Inama ya Sendashonga na Uganda yari yitabiriwe na bamwe mu basirikare bakuru muri icyo gihugu barimo na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh.

Sendashonga yari yemerewe ahantu ingabo ze zizitoreza muri Tanzania, dore ko abasaga 600 mu ngabo zahoze ari iza Habyarimana bari biyemeje kumujya inyuma nkuko byanditswe mu IGIHE.

Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni , Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino. Mu minsi mike yakurikiyeho, Seth yahuye na Eva Rodgers wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amubwira ku migambi afite. Yamusubije ko ntacyo bamufasha ariko ko ntacyo bibatwaye.”

Prunier akeka ko iyo migambi ariyo yaba yaratumye Sendashonga yicwa bikozwe na Leta y’u Rwanda ‘kuko yari yarenze umurongo’.

Ubusanzwe Prunier ntabwo yakunze kuvuga rumwe n’ u Rwanda ariko Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifashishije igitabo cye mu kwerekana uburyo Uganda itigeze yishimira ubutegetsi bwa FPR bwahagaritse Jenoside nyuma yo kwisuganyiriza muri icyo gihugu abayigize bamaze gufasha Perezida Yoweri Museveni kugera ku butegetsi.

2019-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Ubwanditsi 11 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka
UBUKUNGU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira
Amakuru

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru