• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Seth Sendashonga wari utuye muri Kenya akaba yaragize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro y’Arusha k’uruhande rwa RPF-Inkotanyi, afatanije na Bizimungu Pasteur, Patrick Mazimpaka, Jack Bihozagara n’abandi.. banyapolitiki bari bakuru muri FPR, yaje gutatira igihango nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, atangira gusebya Inkotanyi ko zica Abahutu, afatanyije na Twagiramungu na Col. Rizinde Theonetse nawe wari muri RPA.  Nyuma baje guhunga igihugu  Col.Rizinde na Sendashonga bombi biciwe  muri Kenya, ubwo bari baratangiye kugambanira u Rwanda bafatanije na Uganda.

Bivugwa ko kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 1998 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Seth Sendashonga yishwe arashwe ubwo yari kumwe mu modoka imwe n’umugore we batashye aho babaga nk’impunzi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ariko umugore we ararokoka.

Mme Cyrie Sendashonga umugore wa Sendashonga nawe wayobotse abarwanya Leta y’u Rwanda bari muri RNC

Col. Theoneste Rizinde we yishwe yamaze gutegura ibirego kuri RPF avuga ko ariyo yahanuye indege ya Habyarimana ko ndetse Rizinde ubwe yabigizemo uruhare nk’umusilikare mukuru wari kuruhande rw’Inkotanyi akaba yarabaye no mu ngabo za Habyarimana ngo kuko ariwe wari uzi uyu mugambi kandi azi n’ikerekezo indege ya habyarimana akatiramo mbere y’uko yururuka kukibuga cy’indege I Kanombe.

Sendashonga Seth , wari warabaye muri Guverinoma y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe amaze iminsi mu biganiro byari bigamije gutegura igitero hifashishije ingufu za gisirikare ku Rwanda mu mugambi wo gukuraho Leta yagiye ahunze. Uyu mugambi akaba yari awufatanyije na Col. Rizinde.

Hari hashize iminsi mike Sendashonga abonye abaterankunga muri iyo ntambara yateguraga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.

Ku mapaji ya 366 na 367 y’icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier avuga ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana.

Prunier avuga ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.

Agira ati “Sendashonga yarambwiye ngo nanjye ngomba kwigaragaza. Buri wese yifashisha imbunda kugira ngo azagire amahirwe yo kwicara ku meza y’ibiganiro umunsi umwe.

Ndamutse nkomeje kwanga imbunda hari igihe cyazagera nkagaragara nk’aho ntacyo mvuze.”

Inama ya Sendashonga na Uganda yari yitabiriwe na bamwe mu basirikare bakuru muri icyo gihugu barimo na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh.

Sendashonga yari yemerewe ahantu ingabo ze zizitoreza muri Tanzania, dore ko abasaga 600 mu ngabo zahoze ari iza Habyarimana bari biyemeje kumujya inyuma nkuko byanditswe mu IGIHE.

Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni , Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino. Mu minsi mike yakurikiyeho, Seth yahuye na Eva Rodgers wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amubwira ku migambi afite. Yamusubije ko ntacyo bamufasha ariko ko ntacyo bibatwaye.”

Prunier akeka ko iyo migambi ariyo yaba yaratumye Sendashonga yicwa bikozwe na Leta y’u Rwanda ‘kuko yari yarenze umurongo’.

Ubusanzwe Prunier ntabwo yakunze kuvuga rumwe n’ u Rwanda ariko Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifashishije igitabo cye mu kwerekana uburyo Uganda itigeze yishimira ubutegetsi bwa FPR bwahagaritse Jenoside nyuma yo kwisuganyiriza muri icyo gihugu abayigize bamaze gufasha Perezida Yoweri Museveni kugera ku butegetsi.

2019-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho  isoko rusange muri Afurika

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Ubwanditsi 05 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF
IMIKINO

APR FC na Mukura VS zigiye kumenya amakipe bizahangana mu marushanwa ya CAF

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Ubwanditsi 05 Mar 2019
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   
UBUKUNGU

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Ubwanditsi 06 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru