• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Ubwanditsi 23 May 2019 POLITIKI

FPR n’izari ingabo zayo zabohoye u Rwanda za RPA, bafite imizi muri Uganda. Abasirikare bakuru bayoboraga RPA n’igice kinini cy’abasikare bayo, babaye muri NRA yaje kubyara UPDF iyobowe na Museveni.

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abasirikare 27 ba mbere ba NRA batangije uruganda rwo kubohora Uganda no hejuru ya 40 ku ijana by’abasirikare ba NRA ya Museveni bafashe Kampala mu 1986, bari Abanyarwanda.

Barimo uwari uwa gatatu mu buyobozi bwa NRA Major General Fred Rwigema waje kuba Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo nyuma akaza kuba Minisitiri wungirije w’Ingabo, hamwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Museveni yishimiye urugamba rwo kwibohora rwa RPF/A kubera ko mbere na mbere yabonaga intsinzi yabo nk’urwego azuririraho mu ndoto ze zo kwigarurira akarere.

Nyuma y’uko RPF/A yari imaze gufata ubutegetsi, Museveni n’abasirikare be bakuru babonaga u Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RPA yaje guhinduka RDF nk’indi diviziyo y’ingabo za NRA. Bitaga abayobozi ba RPA “abasore bacu”.

Uretse kuba barakoranye igihe kirekire, Museveni ntabwo yigeze abasha kumenya Kagame nyawe uwo ari we. Yamubonaga nk’umusirikare /ofisiye we, abikomeza atyo na nyuma y’uko yari amaze kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cye ndetse nubwo yari Visi Perezida na nyuma akaba Perezida w’igihugu gifite ubusugire. Yaribeshyaga.

Kagame yamugaragarije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga na RDF ikaba Ingabo z’Igihugu. Museveni ntabwo yabyakiriye neza, nibwo yatangiye gucura imigambi yo guhindura ubutegetsi. Byari ukugira ngo ashyireho umuntu ushobora kwakira amategeko ye ndetse uzamufasha kwigarurira akarere.

Ibi kandi byatangiye nyuma y’imyaka mike RPF/A imaze kubohora igihugu.

Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero uheruka w’abayobozi, yagarutse ku gitabo cya Gerald Prunier kivuga uburyo mu 1998 yahuye n’abajenerali ba Uganda bayobowe na General Saleh (murumuna wa Museveni) na Seth Sendashonga wari umaze guhunga guverinoma ya RPF.

Gen Saleh yasabye Sendashonga kwiyegereza abasirikare bahunze kugira ngo barwanye ndetse bakureho Guverinoma ya RPF.

Abanyarwanda bari mu buhungiro abenshi bari ex-FAR n’ Interahamwe bari baragize uruhare muri Jenoside. Nta gushidikanya kuba Museveni agishishikariza ndetse agatera inkunga abakoze Jenoside biyita FDLR n’indi mitwe ishaka gukuraho guverinoma iyoboye u Rwanda.

Museveni yamaze igihe kinini yumvisha Kayumba Nyamwasa kwigumura kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse abigeraho. Kayumba yakiranwe icyubahiro cyinshi na Gen Saleh umuvandimwe wa Museveni, ubwo yari ahunze.

Binavugwa ko ari ubwa mbere Perezida Museveni yafashe ikirahuri cya champagne, yibwira ko Kayumba azamufasha gusohoza umugambi we wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda. Kayumba ubu ni umuyobozi wa RNC irimo guhirimbanira gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, ndetse Museveni n’inzego ze z’umutekano biyemeje kuyijya inyuma. [ Biracyaza ….]

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

PSD yemeje urutonde rw’abarwanashyaka 80 baziyamamariza kuba abadepite

Ubwanditsi 09 Jul 2018
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

RUSHYASHYA 24 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Ubwanditsi 17 Jan 2021
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Ubwanditsi 11 May 2020
Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we
SHOWBIZ

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Ubwanditsi 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru