• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Ubwanditsi 27 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ingabire Victoire Umuhoza(IVU)ni umwe muri ba bangamwabo bashimishwa no kuvuga nabi uRwanda mu mahanga,.batazi ko abo banyamahanga babafata nk’inkunguzi yambika ubusasa umubyeyi mu ruhame.

Uretse ko ibyo ashinja u Rwanda ari n’ibihimbano cyangwa amakabyankuru, ubundi umwana ufite uburere bw’ibanze yirinda gutaramana nyina. N’iyo umubyeyi we yaba aroga, umwana muzima amugayira mu muryango atarinze kumuha rubanda.

Kwandagaza umubyeyi birushaho kuba ubupfamutima iyo abo umuregera ntacyo bamukoraho, cyane cyane iyo wowe urega n’abo uregera, mwese mutabuze inenge.

Ko hari imbuga nyinshi IVU yanengeramo ibitagenda neza bigakosorwa,( nk’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, n’andi mahuriro adaheza abaturage) kuvuza induru kuri za BBC na VOA byahindura iki?

Nk’uko yabyivugiye kuri wa muzindaro we” Imbarutso ya demokarasi” ucengeza amatwara y’isebanya, mu cyumweru gishize Ingabire yihereranye itsinda ry’abaturage bo muri Australia, maze si ugusiga ibyondo uRwanda n’ubuyobozi bwarwo yiva inyuma.

Mu birego bye, IVU avuga ko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu na mba, kuko abantu bicwa, bakarigiswa, bagafungirwa ubusa, mbese wumvise amagambo ye wagirango uRwanda ni nko mu ishyamba aho inyamanswa nini yica into nta nkurikizi!

Nta muntu wigeze avuga ko uRwanda ari paradizo, kandi n’abo aruregera ntibaba mu ijuru. Ariko kwirengagiza intambwe yatewe muri iyi myaka 30 ishize mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, bisaba nyine kuba uri IVU cyangwa undi wese wiyemeje guhoza uRwanda ku nkenke, yitwaje intwaro ya” byacitse”.

Abo baturage bo muri Australia IVU aregera uRwanda se, ni impumyi cyangwa injiji zitazi uburyo uRwanda rwahanganye ndetse n’ubu rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo kubaka ubutabera buhamye, guhindura imyumvire y’abaturage bakamenya kubaha ubuzima bw’abandi, kwigisha kubaha uwo mudasangiye ibitekerezo, n’ibindi byashoboraga kugorana iyo hataba ubuyobozi butajenjetse?

Abo baturage ba Australia nibashaka kumenya itandukaniro hagati y’uRwanda rwa none n’urwo hambere, baganire n’abasirikari b’igihugu cyabo bari muri MINUAR mu Rwanda, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bazababwira uko Leta yafashe icyemezo cyo gutsemba igice kimwe cy’abaturage.

Abo basirikari bari mu butumwa “bw’amahoro”, nibaba abanyakuri bazabwira abo baturage uburyo batereranye Abatutsi bicwaga, bigasaba ubutwari bwa FPR- Inkotanyi ngo iyo Jenoside ihagarare.

Abo bahagaritse Jenoside ubu bakaba barwana no gusana uRwanda, nibo IVU yirirwa aharabika. Nibo aregera abaturage ba Australia, igihugu cyareberaga ubwo Interamwe (ZIRIMO NA NYINA WA Ingabire), zatsembaga Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Niba abo baturage bashaka kumenya akarengane k’Abanyarwanda, katari ako IVU aremarema, nibabaze Leta yabo impamvu ibungabunga abajenosideri aho kubashyikiriza inkiko, kandi yarahawe ibimenyetso simusiga bibahamya ibyaha. Abo ni nka Froduald Rukeshangabo, Céléstin Munyaburanga, Amiel Nubaha, Théogène Rukundo, n’ abandi bidegembya muri Australia kandi ari inkoramaraso.

Aho gutega amatwi no guha agaciro ibipapirano bya IVU, iryo tsinda ry’abaturage bo muri Australia rizabanze ribaze Leta yabo impamvu ihonyora abaturage b’abasangwabutaka (aborigènes), ntibagire uburenganzira ku butaka, ku burezi, ku mirimo n’ibindi bakabaye bemererwa n’amategeko.

Imibare ya Amnesty International, nyamara ubundi ikunze kubogamira ku bihugu by’abazungu, yerekana ko muri Australia umubare munini uri mu magereza ari abo basangwabutaka, ndetse hejuru ya 200 bakaba biyahura buri mwaka kubera ubuzima bubi cyane.

Ingabire Victoire kandi ngo yishimiye ihagarikwa ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, ngo kuko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu buhari! Ibyo kandi yabibwiraga abo muri Australia, mu gihe igihugu cyabo gishinjwa guhutaza abimukira, kibafungira mu magereza ya Nauru, Manus, Woomera, Perth n’ayandi mabi bitavugwa. Kubwa IVU izo mfungwa zirimo n’abana, ziriho neza kurusha impunzi n’abimukira baba mu Rwanda!

Ingabire Victoire rero, menya ko gusebya uRwanda nawe ubwawe nta gaciro. Abo banyamahanga bazakureka urogotwe kuko “usenya urwe umutiza umuhoro”, ariko iyo bageze hirya baraguseka kuko nta muntu muzima wambika ubusa umubyeyi we mu ruhame.

2024-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze

Real Madrid izahura na Chelsea, Man City izahura na Bayern Munichen; uko tombola ya 1/4 yose yagenze

Ubwanditsi 17 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi
Mu Rwanda

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Sep 2020
USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru
ITOHOZA

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Ubwanditsi 06 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru