• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ku itariki nk’iyi ya 6 Mata mu myaka 32 ishize, Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yishwe ubwo indege ye yari imuvanye i Dar es salam muri Tanzania yahanurirwaga mu kirere cya Kanombe, mu mujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko atari we wari ikibazo cyatumye bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’iriya ndege ifungwa, nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza.

Mbere y’uko u Bufaransa butangiza iryo perereza mu 1998, abantu bari hafi ya Perezida Paul Kagame bakunze gutungwa agatoki bashinjwa kuba ari bo baba bararashe iriya ndege yari inatwaye abarimo Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.

Icyakora mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Perezida Kagame mu gitabo ‘Conversations with the President of Rwanda’, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique ku giti cye ibyo yemera byerekeye uwaba yarahanuye iriya ndege, na we yashyize mu majwi abahezanguni babonaga ko Habyarimana ari kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi.

Ati: “Icyo nemera ku giti cyanjye gishingiye ku bikekwa ndetse no ku iperereza ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye. Nta na kimwe muri ibi cyabaye ku bw’uruhuriranempanuka. Iminsi myinshi cyangwa ibyumweru mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, hari harabaye ibiganiro ku mugaragaro; ibiganiro byatangazwaga kuri radiyo n’ibinyamakuru by’intagondwa. Byavugaga ko hari ikintu gikomeye kigiye kuba. Uko igihe cyegerezaga, igihe nyacyo [icyo kintu] cyagombaga kuberaho cyarushijeho gusobanuka.”

Yakomeje agira ati: “Habyarimana bakundaga kumwita “Kinani,” bisobanuye udatsindwa, nk’ikintu gikomeye kandi gifite imbaraga zisumba ibindi byose. Rya tsinda ry’intagondwa ni ryo ryamushinjaga kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi, kuko batekerezaga ko yemeraga byinshi cyane mu mishyikirano. Mu bitekerezo byabo, kuba yari yaremeye kuganira no kwemera ko RPF yinjira muri guverinoma byari ukwemera ibintu birenze urugero.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abari basangiye ishyaka na Habyarimana “bari bafite imyumvire y’ubutagondwa burenze ubwe”, n’ubwo ibyo bidasobanura ko na we atari intagondwa.

Yunzemo ati: “Ashobora kuba yarageragezaga gukemura ibintu akoresheje ubwenge n’ubushishozi bwinshi, ariko yari agifite imyumvire y’ubutagondwa. Uburyo yakoragamo bwari butandukanye, ariko ingengabitekerezo yari imwe.”

Umukuru w’Igihugu ubwo yibutswaga ko na FPR-Inkotanyi yari ifite impamvu yo kwica Habyarimana, yavuze ko ku ruhande rwabo byari bitandukanye.

Ati: “Ibyo ni ikibazo gitandukanye. Ntabwo twari tugambiriye Habyarimana nk’umuntu ku giti cye. Icyo twashakaga cyari ugukuraho ubutegetsi bwariho, bwari burimo na Habyarimana, ariko ntitwigeze twemera ko gukuraho umuntu umwe ari byo byari gutuma iyo sisitemu yose ivaho. Nta na kimwe mu bikorwa byacu, mu mitekerereze yacu cyangwa mu magambo twavuze kigaragaza ko Habyarimana ari we twari tugambiriye. Icyo twibandagaho cyari uko iyo ‘system’ yose ivaho uko yakabaye, n’ubwo byitwaga ko ari we wari ‘system’ yari iriho.”

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Perezida Kagame Paul Ati: “Ntabwo byari gutuma habaho iterambere iryo ari ryo ryose. Ku bw’ibyo rero, mu igenamigambi no mu gutegura ingamba, ntitwagombaga kugambirira umuntu ku giti cye. Ibyo byari kuba ikosa, ridafitiye inyungu na nke intego zacu n’ibyo twashakaga kugeraho. Intambara ntiyari igambiriye Habyarimana. Intambara yacu yari igambiriye sisitemu. Iri ni itandukaniro rikomeye cyane.”

Bwiza

2026-04-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Ubwanditsi 25 Jan 2018
“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.

“Ndabasaba  gufata neza ibikoresho muhawe no kubikoresha neza kugira ngo mwiteze imbere” Busingye.

Ubwanditsi 23 May 2018
Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Ubwanditsi 21 Apr 2017
Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Ubwanditsi 07 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump
Mu Rwanda

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

Ubwanditsi 10 Aug 2017
Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi
Mu Rwanda

Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Ubwanditsi 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru