• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ku itariki nk’iyi ya 6 Mata mu myaka 32 ishize, Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yishwe ubwo indege ye yari imuvanye i Dar es salam muri Tanzania yahanurirwaga mu kirere cya Kanombe, mu mujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame avuga ko we na FPR-Inkotanyi yari ayoboye batashakaga ko Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yicwa, kuko atari we wari ikibazo cyatumye bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’iriya ndege ifungwa, nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza.

Mbere y’uko u Bufaransa butangiza iryo perereza mu 1998, abantu bari hafi ya Perezida Paul Kagame bakunze gutungwa agatoki bashinjwa kuba ari bo baba bararashe iriya ndege yari inatwaye abarimo Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.

Icyakora mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Perezida Kagame mu gitabo ‘Conversations with the President of Rwanda’, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique ku giti cye ibyo yemera byerekeye uwaba yarahanuye iriya ndege, na we yashyize mu majwi abahezanguni babonaga ko Habyarimana ari kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi.

Ati: “Icyo nemera ku giti cyanjye gishingiye ku bikekwa ndetse no ku iperereza ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye. Nta na kimwe muri ibi cyabaye ku bw’uruhuriranempanuka. Iminsi myinshi cyangwa ibyumweru mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, hari harabaye ibiganiro ku mugaragaro; ibiganiro byatangazwaga kuri radiyo n’ibinyamakuru by’intagondwa. Byavugaga ko hari ikintu gikomeye kigiye kuba. Uko igihe cyegerezaga, igihe nyacyo [icyo kintu] cyagombaga kuberaho cyarushijeho gusobanuka.”

Yakomeje agira ati: “Habyarimana bakundaga kumwita “Kinani,” bisobanuye udatsindwa, nk’ikintu gikomeye kandi gifite imbaraga zisumba ibindi byose. Rya tsinda ry’intagondwa ni ryo ryamushinjaga kugurisha igihugu kuri FPR no ku Batutsi, kuko batekerezaga ko yemeraga byinshi cyane mu mishyikirano. Mu bitekerezo byabo, kuba yari yaremeye kuganira no kwemera ko RPF yinjira muri guverinoma byari ukwemera ibintu birenze urugero.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abari basangiye ishyaka na Habyarimana “bari bafite imyumvire y’ubutagondwa burenze ubwe”, n’ubwo ibyo bidasobanura ko na we atari intagondwa.

Yunzemo ati: “Ashobora kuba yarageragezaga gukemura ibintu akoresheje ubwenge n’ubushishozi bwinshi, ariko yari agifite imyumvire y’ubutagondwa. Uburyo yakoragamo bwari butandukanye, ariko ingengabitekerezo yari imwe.”

Umukuru w’Igihugu ubwo yibutswaga ko na FPR-Inkotanyi yari ifite impamvu yo kwica Habyarimana, yavuze ko ku ruhande rwabo byari bitandukanye.

Ati: “Ibyo ni ikibazo gitandukanye. Ntabwo twari tugambiriye Habyarimana nk’umuntu ku giti cye. Icyo twashakaga cyari ugukuraho ubutegetsi bwariho, bwari burimo na Habyarimana, ariko ntitwigeze twemera ko gukuraho umuntu umwe ari byo byari gutuma iyo sisitemu yose ivaho. Nta na kimwe mu bikorwa byacu, mu mitekerereze yacu cyangwa mu magambo twavuze kigaragaza ko Habyarimana ari we twari tugambiriye. Icyo twibandagaho cyari uko iyo ‘system’ yose ivaho uko yakabaye, n’ubwo byitwaga ko ari we wari ‘system’ yari iriho.”

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Perezida Kagame Paul Ati: “Ntabwo byari gutuma habaho iterambere iryo ari ryo ryose. Ku bw’ibyo rero, mu igenamigambi no mu gutegura ingamba, ntitwagombaga kugambirira umuntu ku giti cye. Ibyo byari kuba ikosa, ridafitiye inyungu na nke intego zacu n’ibyo twashakaga kugeraho. Intambara ntiyari igambiriye Habyarimana. Intambara yacu yari igambiriye sisitemu. Iri ni itandukaniro rikomeye cyane.”

Bwiza

2026-04-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2021
Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Ubwanditsi 30 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho
IKORANABUHANGA

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali
Amakuru

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro
IMIKINO

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Ubwanditsi 07 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru