• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Ubwanditsi 01 Sep 2016 Mu Mahanga

Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, mu izina ry’u Rwanda, yasimbuye ku buyobozi bwa EAPCCO mugenzi we wo muri Kenya, Joseph K. Boinnet.

Umuhango w’ihererekanyabubasha , wari kimwe mu byaranze inama ngarukamwaka rusange ya 18 bita Annual General meeting cyangwa AGM, y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAPCO), ukaba warayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku italiki ya 31 Kanama.

EAPCCO AGM ya 18 yateraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, yabanjirijwe n’izahateraniye mu 2001 no mu 2011, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” Gushyigikira ubufatanye no guhanga udushya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bijyanye n’iterambere.”

Kenya akaba ariyo yari ifite ubuyobozi bw’uyu muryango mu muyaka ibiri ishize.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” Tugomba gukomeza gukorera hamwe, twita ku kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, twubaka ubushobozi buhangana n’ibihungabanya umutekano kandi, dufatire hamwe imyanzuro itanga igisubizo gifatika.”

Yashimangiye ku gukomeza ubufatanye mu kwigisha, mu bikorwa, mu myitozo n’umuvuduko mu gushyiraho ibigo by’icyitegererezo biri mu bikenewe mu guhangana bidasubirwaho n’ibihungabanya umutekano.

Ku rundi ruhande yahamagariye ibihugu bigize umuryango gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bushya, avuga ko kugirango umuryango uzashobore guhangana n’ibyaha ndengamipaka bizaterwa n’uruhare rwa buri gihugu ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izafatwa.

Yavuze kandi ko EAPCCO yakoze akazi gakomeye, kuko yageze kuri 70 ku ijana y’intego yari yihaye.

Uyu muryango washinzwe mu 1998 I Kampala muri Uganda igihe habaga inama yari yahije abakuru ba za Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba, nk’igisubizo cy’akarere mu kwegeranya imbaraga kwa za Polisi mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Washinzwe mu 1998 ushingirwa by’umwihariko guteza imbere no guha imbaraga ubufatanye no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubwoko bwose byambukiranya imipaka n’ibyaha bihurirwaho n’akarere.

Mu ijambo rye ryo gushimira Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda, IGP wa Namibiya, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga akaba n’umuyobozi wungirije wa Interpol, yavuze ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’ubushake bwo gufatanya n’amahanga birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bikwiye kwereka abayobozi bandi ibikenewe ngo Afurika itekane.

EAPCCO AGM yahuriranye kandi n’umwitozo umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wiswe “ Exercise Cyber Tracks “ ukaba waribanze ku byaha bikoreshwamo ikoranabuhanga, gukoresha ubushobozi bwa Polisi Mpuzamahanga mu kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Mbere y’inama gato, Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock aherekejwe n’abayobozi ba za Polisi zigize EAPCCO, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’ikitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru

Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyavuye mu nama y’akarere ka Afurika ya Interpol yabereye I Brazaville muri Kongo muri Gashyantare uyu mwaka, aho abayobozi ba za Polisi basabye ko Interpol yakongera ubushobozi muri Afurika iteza imbere imitwe irwanya biriya byaha , kandi basaba amahugurwa rusange.

Muri uru rwego, u Rwanda rwemeye kuzakira umwitozo wabyo no kubakwamo ikigo cyavuzwe haruguru.

-3912.jpg

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi.

RNP

2016-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 23 Apr 2024
Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Ubwanditsi 22 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda
ITOHOZA

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?
ITOHOZA

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Ubwanditsi 03 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru